Gakenke: Umuyobozi wa World Vision ku isi, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-10 13:33:38 Ubukerarugendo

Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, mu karere ka Gakenke hageze Perezida wa World Vision ku rwego rw’isi, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Rwanda. 

Ni uruzinduko bwana Edgar Sandoval Sr. yagiriye muri aka karere aho anasura ibikorwa biterwamo inkunga n’uyu muryango ahagarariye, birimo ECD ya Nemba.

Yanaboneyeho kandi umwanya wo kuganira n’abana n’abarezi bo mu Urugo Mbonezamikurire y’abana bato ruri mu Mudugudu wa cyahafi, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba.

Mbere yo kuza mu karere ka Gakenke, uyu muyobozi wa World Vision ku isi, yabanjirije mu karere ka Gicumbi ku munsi w’ejo, aho yakiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse we n’itsinda ayoboye basura ibikorwa binyuranye birimo: umuyoboro w’amazi Kageyo-Mwange, Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, G.S Muhondo, Ivomero ry’amazi rya Mugomero, n’irerero riri mu mudugudu wa MWANGE, akagari ka KAGEYO mu murenge wa KAGEYO.



Related Post