• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Nyuma y’iminsi havugwa inkuru zitandukanye ku buzima bwe, Umugaba Mukuru wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yongeye kugaragara mu ruhame, yitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare 1,518 binjiye mu mutwe udasanzwe wa ARC.

Ibi byabereye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, muri Teritwari ya Rutshuru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Mbere tariki ya 02 Werurwe 2026.

Mu ijambo rye, Makenga yagaragaje impungenge ku bitero bya drone ashinja ingabo za Leta ya Kinshasa kugaba mu duce dutuwe n’abaturage benshi. Yavuze ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye zirimo n’impfu z’abasivili.

Yagize ati:“Ingabo za FARDC ni ingabo zirangwa n’imigirire mibi itandukanye kandi ni zo turwanya. N’umuyobozi wazo ubwe yavuze ko ari iz’abasabirizi. Ibyo byerekana ko ari we musabirizi mukuru.”

Yakomeje ashishikariza abasirikare bashya guhita bajya ku mirongo y’urugamba batagombye gutinza inshingano zabo, ababwira ko bahisemo inzira yo “kwishyira ukizana no kubohora igihugu.”

Mu magambo akomeye yasoje ayo mahugurwa, Gen. Makenga yatangaje ati:“Ndababwiye nti guhera uyu munsi tariki ya 02 Werurwe, muri abasirikare ba ARC. Mwarangije amahugurwa yanyu, ubu mushobora kwambara ingofero zanyu.”

Kongera kugaragara kwe mu ruhame kuje nyuma y’igitero cya drone cyabereye i Masisi ku wa 24 Gashyantare 2026, cyahitanye Lt. Col. Willy Ngoma n’abandi basirikare 18 ba AFC/M23. Nyuma y’icyo gitero, hakwirakwijwe amakuru yavugaga ko na Gen. Makenga yaba yarakomerekeye cyangwa yariciwe muri icyo gitero.

Kwiyerekana mu ruhame kwa Gen. Makenga byafashwe nk’uburyo bwo guca burundu ibihuha no gukomeza gutera morale ingabo ze mu gihe imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Forces Armées de la République Démocratique du Congo (FARDC) igikomeje mu burasirazuba bwa RDC.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments