Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy K. Afrika, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansoor Ali Al-Hajri, aho baganiriye ku ngingo zinyuranye zishingiye ku bufatanye ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 3 Werurwa 2026 nk’uko byatangajwe binyujijwe ku rubuga rwa X rwa RDB.
RDB yatangaje ko aba bombi bagiranye ibiganiro ku bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, banarebera hamwe ahari amahirwe yabyazwa umusaruro mu kwagura ishoramari n’ubufatanye mu by’ubukungu ku mpande zombi.
Ambasaderi Mansour Ali Fahd Al Shahwani ahagarariye Qatar kuva mu ntangiro z’uyu mwaka kuko Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zimwemerera guhagaraira iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati ku ya 14 Mutarama 2026, aho yaje asimbuye Misfer bin Faisal Al-Shahwani witabye Imana ku wa 19 Nyakanga 2024.
Ambasade ya Qatar mu Rwanda imaze imyaka 5 kuko yafunguwe mu 2021.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bafitanye umubano ukomeye w’ubufatanye bushingiye ku bucuruzi, ishoramari, n’ubwikorezi, aho Qatar Airways ifite imigabane 60% mu mushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera n’indi muri RwandAir.
Uyu mubano wibanda cyane ku iterambere, umutekano, no guteza imbere ubukerarugendo, ubu bikaba bigeze ku gukuraho Visa ku baturage.
Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na Perezida Paul Kagame bakomeza gushimangira ubu bucuti binyuze mu ngendo zigirirwa mu bihugu byombi
U Rwanda na Qatar bakomeje gushimangira umubano binyuze mu korohereza abashoramari no gufashanya mu nzego zitandukanye z’iterambere.