Umuhungu w’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, Mojtaba Khamenei, yatorewe gusimbura se uherutse kwicwa, kuri uwo mwanya.
Mojtaba Khamenei
yatowe n’abayobozi ba Iran nyuma y’igitutu bashyizweho n’Umutwe w’ingabo wa
Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), uri mu ikomeye muri Iran.
Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yiciwe
mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri Iran kuri wa 28
Gashyantare 2026.
Nyuma y’ibyo bitero, Iran nayo yagabye ibitero mu bihugu
bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe
z’Abarabu, Koweit, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.
Mojtaba Khamenei asimbuye Alireza Arafi wari wagizwe Umuyobozi
w’Ikirenga wa Iran w’agateganyo ku wa 1 Werurwe 2026.
Mojtaba Khamenei w’imyaka 56 ni umwe mu bana ba Ali Khamenei
utarakunze kujya mu ruhame ariko wagiye afasha se mu bikorwa byinshi.