Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru yasize benshi mu rujijo n’amarangamutima akomeye, nyuma y’uko umugore w’imyaka 36 y'amavuko wari ugiye gushyingurwa avugwaho kuzuka bageze ku irimbi, mbere yo kongera gupfira kwa muganga.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026, mu Murenge wa Gishari, aho abaturage bavuga ko bumvise amakuru atunguranye y’umugore wari wamaze gutangazwa ko yapfuye, ariko akaza kugaragaza ibimenyetso by’ubuzima ari ku irimbi riri mu Kagari ka Kinyana.
Nk’uko abari bahari babitangaje, uwo mugore yari yapfuye ku munsi wabanje, umurambo we urabikwa, hategurwa umuhango wo kumusezeraho no kumushyingura. Mu gitondo cyo kumuherekeza bwa nyuma, abantu barateranye, umubiri we ushyirwa mu isanduku, bajya ku irimbi.
Umwe mu baturage yagize ati:“Ni ubwa mbere tubonye aho umuntu apfa akazuka. Ejo bamubitse Saa Moya za mu gitondo, twararanye mu rugo ku kiriyo. Mu gitondo abantu bateranye, saa munani tugeze ku irimbi, musaza we asaba kubanza gusezera kuri mushiki we, basaba gupfundura isanduku. Bayifunguye bavuga ko babonye ari muzima.”
Amakuru avuga ko musaza wa nyakwigendera ari we wasabye ko babanza gufungura isanduku mbere yo kumushyira mu mva, kugira ngo amusezere bwa nyuma. Bivugwa ko bamaze kuyifungura, babonye uwo mugore agaragaza ibimenyetso by’umuntu muzima, bahita bahamagara imbangukiragutabara.
Yajyanywe kwa muganga, ahita yitaba Imana
Nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byo kuba akiri muzima, uwo mugore yajyanywe ku Bitaro bya Rwamagana by'Intara, ariko amakuru atandukanye aravuga ko akimara kugerayo yahise yitaba Imana.
Hari abaturage bavuga ko bishoboka ko atari yapfuye burundu mbere yo gushyirwa mu isanduku, mu gihe abandi bo babifata nk’igikorwa kidasanzwe, bamwe bakavuga ko ari igitangaza cyabaye.
Undi muturage yagize ati:“Uwampamagaye ambwiye ko yazukiye ku irimbi ariko yapfuye ejo Saa Moya. Kuba yarapfuye ejo akaba azutse, natwe byadutangaje cyane.”
Umuyobozi w’ibitaro byigisha ku rwego rwa Kabiri bya Rwamagana, Dr. Nshizirungu Placide, yasobanuye ko iyo umuntu apfiriye mu rugo cyangwa ahandi hatari kwa muganga, bigorana gutanga ibisobanuro nyabyo ku cyateye urupfu rwe.
Yibukije kandi ko muganga wemerewe ari we wemeza burundu ko umuntu yapfuye, cyane cyane iyo hari ugushidikanya ku rupfu rwe.
Ibi byatumye benshi bibaza ku kamaro ko gusuzuma neza no kwemeza urupfu mbere yo gutegura ishyingura, by’umwihariko ku bantu bapfira mu ngo.
Iyi nkuru yasize abaturage ba Gishari n’abaturanyi babo mu gahinda no mu rujijo. Hari abavuga ko byaba byaratewe no kudasuzuma neza niba koko yari yamaze gupfa, mu gihe abandi bakomeje kubifata nk’ibidasanzwe.
Icyakora, impuguke mu buvuzi zigaragaza ko hari ibihe bidasanzwe umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso by’ubuzima bidahita bigaragara neza, bigatuma habaho kwibeshya ku rupfu.
Mu gihe iperereza ku byabaye rikomeje, iyi nkuru ibaye isomo rikomeye ku miryango n’abaturage muri rusange, ko kwemeza urupfu bikwiye gukorwa n’abaganga babifitiye ububasha, hagamijwe kwirinda amakosa ashobora guteza urujijo n’agahinda karenze ako kubura umuntu.