Umuryango
mpuzamahanga w’abaganga batagira umupaka utanga ubuvuzimu bihe by’ibibazo uzwi
nka Médecins Sans Frontières (MSF), watangaje ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe
ko utakibona amakuru ku bakozi bawo 26 mu bakozi 291 bakorera mu Ntara ya Jonglei,
iri mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Sudani y’epfo
Abo bakozi bakoreraga
mu mijyi ya Lankien na Pieri, ahaherutse kwibasirwa n’imirwano ikomeye.
Nk’uko MSF
ibitangaza, ibitaro byo muri Lankien byagabweho igitero cy’indege za leta mu
ntangiriro za Gashyantare, mu gihe ikigo nderabuzima cyo muri Pieri cyatewe
n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.
Kubera
umutekano muke ukomeje kurangwa muri ibyo bice, abakozi b’uyu muryango bavuye
muri ibyo bigo nderabuzima, bamwe bajya kwihisha mu bice byitaruye aho ubuzima
bugoye kuko hari ikibazo cyo kubona amazi, ibiribwa n’izindi serivisi z’ibanze.
MSF ivuga ko
kuba muri ibyo bice itumanaho riri hasi cyane bishobora kuba ari imwe mu mpamvu
zituma batakibasha kuvugana n’abo bakozi, ariko ikomeje guhangayikishwa
n’umutekano wabo.
Kuva mu
kwezi k’Ukuboza umwaka ushize , imirwano
yakajije umurego mu Ntara ya Jonglei, aho ingabo zishyigikiye Perezida Salva
Kiir zirimo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye utavuga rumwe na
leta Riek Machar.
Riek Machar
kuri ubu ufungiye iwe mu rugo , anashinjwa ibyaha byiswe ibyibasiye inyokomuntu.
Nk’uko
bitangazwa na n’umuryango w’abibumbye iyi mirwano imaze gutuma abantu bagera ku
bihumbi 280 bahunga ingo zabo, mu gihe hakomeje no kuvugwa ibitero byibasiye
abasivile hafi y’umupaka wa Soudan.
Umuyobozi wa
MSF muri Sudani y’Epfo, Yashovardhan, yavuze ko urugomo rukomeje kubangamira
cyane serivisi z’ubuvuzi.
“Uru rugomo
rufite ingaruka zikomeye kandi zitihanganirwa, si ku babura ubuvuzi gusa ahubwo
no ku babutanga. Abakozi b’ubuvuzi ntibagomba na rimwe kuba intego y’ibitero.”
Kubera
umutekano muke, MSF yahagaritse ibikorwa byayo muri Lankien na Pieri, bituma
abantu ibihumbi amagana batakibona serivisi z’ubuvuzi zari ingenzi mu buzima
bwabo.
Uyu muryango
uvuga ko ukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo wongere kubona amakuru ku
bakozi bawo baburiwe irengero no gufasha imiryango yabo.
MSF ivuga ko
mu mezi 12 ashize ibigo nderabuzima byayo byibasiwe n’ibitero nibura inshuro
10, ibintu bigaragaza ko umutekano w’abakozi b’ubutabazi n’abaturage ugenda
urushaho kujya mu kaga.
Like This Post? Related Posts