• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth yavuze ko intambara bahanganyemo na Iran ari bwo igitangira kuko bari kongera indege nto n’inini z’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi bazakoresha amabombe atagira ingano barasa icyo gihugu.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 04 Werurwe 2026, Hegseth yavuze ko ku bufatanye na Isiraheli ari bwo ibikorwa byabo bya girikare kuri Iran bigitangira ndetse bari kongera umuvuduko kandi badateze kuwugabanya.

Yagize ati: ”Turi kongera umuvuduko nta kuwugabanya. Amabombe menshi n’abarwanyi benshi bahageze uyu munsi, Amerika izakoresha amabombe atabarika.”

Yongeyeho ko imbaraga za gisirikare zikomeje kwisuka mu gihe impungenge ziri kuba zose ku basivili bakomeje kugwa muri iyo ntambara aho imibare igaragaza ko mu minsi itanu gusa abantu 1045 bamaze kuyigwamo muri Iran.

Inzobere mu by’amategeko zikomeje kwamagana iyo ntambara aho zivuga ko inyuranyije n’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ndetse ibyo bihugu byarenze ku mategeko Mpuzamahanga, mu gihe imiryango itabara imbabare yagaragaje impungenge ku ngaruka zayo ku basivile bo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ubutabazi wo muri Noruveje, (Norwegian Refugee Council NRC) Jan Egeland yavuze ko uko intambara ikaza umurego ariko ishyira mu kaga abasivile n’ibikorwa remezo.

Ni mu gihe ibitero bya Iran bimaze kwibasira ahari ibirindiro bya Amerika mu bihugu by’Abarabu n’ibikorwaremezo byaho birimo inganda za gaze n’amavuta.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments