• Amakuru / MU-RWANDA


Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje imyanzuro itandukanye irimo Iteka rya Minisitiri riteganya ifungurwa ry’agateganyo ku bagororwa 1,874 bakatiwe n’inkiko zitandukanye mu Rwanda.

Iki cyemezo cyongeye gutuma hibazwa uko imbabazi zihabwa abagororwa batararangiza ibihano bakatiwe n’inkiko, n’ibishingirwaho kugira ngo bagirirwe izo mbabazi.

Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe n’urukiko, yaba abisabwe cyangwa abyibwirije. Icyakora mbere yo kuzitanga abanza kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga. Izi mbabazi zishobora kuvanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe, cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Uwahawe igihano cyangwa umuhagarariye ashobora gusaba imbabazi mu nyandiko igenewe Perezida wa Repubulika. Iyo nyandiko inyuzwa ku buyobozi bw’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa igihe usaba imbabazi afunze, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Iyo ubuyobozi bw’urwo rwego bwakiriye ubusabe bw’imbabazi, bukora raporo irambuye igaragaza umwirondoro w’usaba cyangwa usabirwa imbabazi, icyaha yakatiwe, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwamuhamije icyaha, igihe amaze muri gereza n’igihe gisigaye ngo arangize igihano, ndetse n’imyitwarire ye muri gereza iherekejwe n’ibimenyetso bibigaragaza. 

Iyo raporo iherekezwa n’inama y’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.

Hari kandi imbabazi rusange zisabwa na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, agasobanura impamvu zishingirwaho. Izo na zo ziherekezwa na raporo y’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa igaragaza amakuru arambuye ku bagomba kugirirwa imbabazi.

Imbabazi za Perezida wa Repubulika zitangwa hakoreshejwe Iteka rya Perezida. Zishobora gutangwa zifite amabwiriza uwaziherewe agomba kubahiriza cyangwa zikatangwa nta mabwiriza yihariye. Iyo uwahawe imbabazi atubahirije amabwiriza yashyiriweho, imbabazi zishobora guhita zivanwaho, agasubira kurangiza igihano yari yarakatiwe.

Uretse imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika, hari n’izitangwa n’itegeko mu nyungu rusange ku byaha byakozwe mu gihe runaka. Izi zisabwa na Guverinoma zigemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko. Itegeko ritanga imbabazi ntirivuga amazina y’abantu bazihabwa, ahubwo rigena ibyaha cyangwa ibyiciro by’abakoze ibyaha birebwa n’izo mbabazi.

Iyo imbabazi zitanzwe n’itegeko, zisibanganya icyaha n’ingaruka zacyo zose. Icyakora ntizibuza uwakatiwe gutanga indishyi yategetswe n’urukiko, kandi ntizibuza gutanga ikirego cy’imbonezamubano gishingiye kuri icyo cyaha.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi Nama y’Abaminisitiri, harimo ko Edda Mukabagwiza wahoze ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yagizwe Perezida w’Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi.

Ni mu gihe Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yagizwe Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata asimbuye Bahame Hassan, uri gukurikiranwa n’ubutabera nyuma yo gukekwaho gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ku bana bajyanwaga kugororerwa muri icyo kigo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments