Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kubuza abayobozi benshi b’u Rwanda kubona viza zibemerera gukandagira ku butaka bwazo, kubera guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi
n’Amahanga wa Amerika, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6
Werurwe 2026.
Yagize iti:
“Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika izashyiraho guhagarika gutanga
viza ku bayobozi bakuru benshi bo mu Rwanda, kubera guteza umutekano muke mu
burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”
Washington
kandi ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku kuba abayobozi b’u Rwanda bakomeje
“gushyigikira umutwe wa M23 no kurenga ku masezerano ya Washington”, mbere yo
kubashinja “guteza urugomo no gusenya amahoro n’umutekano” mu karere k’Ibiyaga
Bigari.
Gahunda nshya
ya Amerika irakurikira ibihano iheruka gufatira ingabo z’u Rwanda (RDF)
n’abayobozi bane bakuru bazo, ibashinja gufasha M23 no kurenga ku masezerano ya
Washington.
Washington
ivuga ko iteganya kuba impande zose zifite uruhare mu masezerano ya Washington
zigomba gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.
Ivuga ko RDC
by’umwihariko igomba “guhita isenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR n’indi mitwe
bakorana”, hanyuma u Rwanda na rwo “rugakura ingabo n’ibikoresho bya gisirikare
muri RDC.”
Amerika ivuga
ko ibi ari byo byonyine bizatuma kugera ku bukungu mu karere k’Ibiyaga Bigari
bishoboka.
Washington
kandi yashimangiye ko abantu bakekwaho kuba bagira uruhare mu gufatanya,
cyangwa kugira uruhare rwihariye urutaziguye mu gusenya cyangwa gukumira
amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari bazahura n’ingaruka.
Yunzemo ko
gukumira abayobozi b’u Rwanda ku butaka bwayo bishingiye ku ngingo ya
212(a)(3)(C) y’Itegeko ryerekeye Abimukira n’Ubwenegihugu iha Umunyamabanga wa
Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga uburenganzira bwo kutemerera umunyamahanga
kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe kuhinjira kwe bishobora
“kugira ingaruka zikomeye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya
Amerika.”
Usibye abayobozi, amwe mu bagize imiryango yabo na bo bashobora kugirwaho ingaruka na kiriya cyemezo.