• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bashya 20 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda bavuga ko bazashyira imbere gushaka amahirwe mashya y’imikoranire.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 6 Werurwe 2026.

Nyuma yo kumushyikiriza impapuro, abaganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko bishimiye umubano w’u Rwanda n’ibihugu byabo, biyemeza gukomeza ubwo bufatanye mu nzego zitandukanye no gushaka amahirwe mashya y’imikoranire hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi n’abaturage babyo.

Ambasaderi w’u Busuwisi, Giles Cerutti, ni we wa mbere w’icyo gihugu ufite icyicaro i Kigali, kuva hafungurwa ambasade yacyo mu Rwanda. Yavuze ko yiteguye gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano n’imikoranire myiza.

Ati “Iyi ni intambwe nshya dutangiye hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi, kandi nshyize imbere ubufatanye na za guverinoma no guteza imbere ubwo bufatanye bw’impande zombi.”

Yerekanye ko uretse kuba ibihugu byombi bizashimangira ubufatanye, hari n’inzego bifuza gukomeza gukoranamo nk’iterambere, imiyoborere myiza, guhanga imirimo, siyansi no guhanga udushya.

Yanerekanye kandi ko u Busuwisi bufite uburambye mu bijyanye n’ubuhuza no gukemura amakimbirane bityo ko bushobora no kugira uruhare mu gukemura ibibazo byaba iby’umutekano muke n’ibindi.

Ku ruhande rwa Repubulika ya Congo, Amb Mokiemo Jean Félix, yavuze ko yashyikirije umukuru w’Igihugu ubutumwa bwa mugenzi we wa Congo, Denis Sasso Ngueso, bushimangira ubucuti bw’ibihugu byombi.

Yavuze ko ibi bihugu bifitanye amasezerano y’imikoranire arenga 25 mu nzego zitandukanye bityo ko yiteguye gushyira imbaraga mu kuyabyaza umusaruro ku mpande zombi kandi ko ubushake bwa politiki hagati y’ibihugu buhari.

Ati “Dushaka gukorana mu nzego zose, ubufatanye hagati ya Guverinoma yanjye n’u Rwanda, dushaka ubufatanye mu nzego zose kandi hari ubushake bw’ubuyobozi bwacu.”

Ambasaderi wa Gambia mu Rwanda, Salimata E. T. Touray, uzaba afite icyicaro muri Ethiopia yerekanye ko ashyize imbere imikoranire mu nzego zirimo uburezi, ubutabera, ubuzima ndetse no kwigira ku Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo kwigiraho mu bijyanye no guharanira iterambere ry’umugabane wa Afurika muri rusange kandi ko hanakenewe gushyira imbaraga mu bucuruzi nk’amahirwe ari mu isoko rusange rya Afurika.

Yanerekanye kandi ko igihugu cye, cyifuza kwigira ku Rwanda uko cyabashije gucyura no gukemura ikibazo cy’impunzi ndetse n’uburyo diaspora nyarwanda igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Amb Salimata ati “Turashaka ko umubano n’u Rwanda urushaho gukomera. Dushobora kugirana ubufatanye mu nzego zitandukanye. Inkingi zose z’ubukungu zijyanye na gahunda zacu z’iterambere ry’igihugu. Izo zirimo ko gukoresha ikoranabuhanga.”

Gambia n’u Rwanda bisanzwe bikorana mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, imitangire ya serivisi aho iki gihugu cyifuza gukoresha ikoranabuhanga rya Irembo mu gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubutabera.

Slovakia yagaragaje ko isangiye byinshi n’u Rwanda

Amb. Maroš Mitrík wa Slovakia ufite icyicaro i Nairobi, yagaragaje ko igihugu cye n’u Rwanda bifite byinshi bisangiye kandi ko ibyo bizashimangira umubano mwiza wabyo.

Maroš Mitrík yagaragaje ko bifuza kuzamura ubufatanye mu bijyanye n’ishoramari aho abashoramari bo muri icyo gihugu bayishora mu Rwanda ndetse n’imikoranire n’abikorera igashyirwamo imbaraga.

Yashimangiye kandi ko ibihugu byombi bigiye gushyira imbaraga mu mikoranire mu by’umutekano w’ikoranabuhanga ‘cyber security, aho umwaka ushize byanshyize umukono ku masezerano y’imikoranire.

Yanavuze kandi ko bazashimangira imikoranire mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima n’ikoranabuhanga.

Dr. Jeffrey Pullicino Orlando, uhagarariye Malta, yerekanye ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza n’ubufatanye mu nzego zirimo ubuvuzi n’uburezi kandi ko yiteguye gukomeza uwo mubano.

Ku rundi ruhande kandi Ambasaderi wa Hongrie, Katalin Nyirati, yagaragaje ko ubufatanye mu bijyanye kubungabunga amazi meza no kuyageza ku baturage buzakomeza hanarebwa izindi nzego z’imikoranire myiza hagati y’ibihugu birimo n’uburezi, ishoramari n’izindi.

Margaret Gaynor, wa Ireland ufite icyicaro i Kampala muri Uganda na we yavuze igihugu cye gishyira imbere dipolomasi kandi n’u Rwanda ari uko, bityo azashimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ni mu gihe Ambasaderi wa Tunisie mu Rwanda, Anouar Ben Youssef, yemeje ko ubushake bw’igihugu cye bugamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi, kandi ko biteze kuzamura ubufatanye mu nzego nk’ubuvuzi, ubwikorezi bwo mu kirere.

Yashimangiye kandi ko u Rwanda ari igihugu cya Afurika buri wese yaterwa ishema no gukorana na cyo mu iterambere.

Mu bandi Perezida yakiriye impapuro zabo harimo Amb Pedro Léon Cortés Ruiz, wa Colombia ufite icyicaro i Nairobi, Erika Ylonca Álvarez Rodríguez, wa Repubulika ya Dominican, ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo na Paloma Serra Robles wa Espagne ufite icyicaro i Dar es Salaam.

Hari kandi Ambasaderi wa Namibia, Gabriel Pandureni Sinimbo, afite icyicaro i Dar es Salaam, uwa Georgia, Gia Matcharadze, uw’u Bugiriki, George Psiachas, Lt Gen (Rtd) Peter Kokowou Lavahun wa Sierra Leone akazaba afite icyicaro i Nairobi na Ambasaderi wa Kazakhstan Barlybay Sadykov uzaba afite icyicaro i Nairobi.

Perezida Kagame yanakiriye impapuro za Amb. Ntsiouo Castalia Sekete wa Lesotho uzaba afite icyicaro i Addis Ababa, Brig Gen Boubacar Diallo wa Mali, Victorino-Nká Obiang Maye wa Guinea Equitoriale n’Ambasaderi wa Arabia Saoudite, Mohammed Bin Khalil Faloudah akazaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments