U Rwanda rwahaye ubwenegihugu abagera ku 182 bo hirya no hino ku Isi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-10 05:50:27 Ubukerarugendo

Ku wa 7 Kanama 2023, Nibwo mu igazeti ya Leta , Ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu bwamenyesheje abantu ko u Rwanda rwatanze ubwenegihugu ku bantu bagera ku 182 bavuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Kuri iyi nshuro abahawe ubwenegihugu n’u Rwanda harimo abavukiye mu mahanga ariko bafite ababyeyi b’Abanyarwanda ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu bitandukanye bifuza kugira ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008.

Rigaragaza ko abanyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.

Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.

Muri rusange impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye. Izindi mpamvu ni ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.

Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.


Related Post