Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CSP Sengabo Hillary Emmanuel, yatangaje ko umugororwa umwe wagerageje gutoroka ubwo yari ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo, ariko aza gufatwa ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Ibi yabitangaje ku wa 11 Werurwe 2026,
mu kiganiro yagiranye na BTN TV. Aho yasobanuye ko uwo mugororwa, utatangajwe
imyirondoro, yagerageje gutoroka anyuze mu bwiherero aho yari yajyanywe
n’umucungagereza.
Nk’uko CSP Sengabo yabisobanuye,
umucungagereza yari ajyanye abagororwa mu bwiherero, umwe muri bo aza
gusohokamo asimbuka uruzitiro rwabwo ahita atoroka uwari umurinze.
Nyuma yo kumenya ko yatorotse, uwo
mucungagereza yahise yitabaza Polisi yari hafi aho, ndetse n’abaturage
bafatanya mu kumushakisha kugeza bamufashe.
CSP Sengabo yavuze ko icyo gikorwa
cyagenze neza kuko nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo hagire ikindi kibazo
kivuka muri icyo gikorwa cyo kumufata.
Yanaburiye abagororwa bagifite
imyumvire yo gutoroka ubutabera, abibutsa ko kubikora bishobora kubongerera ibihano.
Yagize ati: “Ntabwo
ari byiza gufata icyemezo cyo gutoroka ubutabera. Hari igihe umuntu ashobora
kugabanyirizwa ibihano, ariko iyo utorotse biba nko kongera kwishinja icyaha,
bigatuma ibihano byiyongera kandi bikagaragaza ko icyaha wagikoze.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, RCS
yatangaje ko mu mwaka wa 2025 abagororwa umunani (8) batorotse amagororero
atandukanye mu gihugu. Muri bo, batandatu (6) barafashwe bongera gusubizwa muri
gereza.
Like This Post? Related Posts