Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko kuva ku itariki ya 01 Mutarama kugeza ku wa 11 Werurwe 2026, ibiza bitandukanye byahitanye abantu 28 mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Imibare
MINEMA igaragaza ko inkuba ari zo zahitanye abantu benshi kuko ari 14. Inkongi
z’umuriro zo zahitanye abantu batanu (5), imyuzure ihitana batatu (3), mu gihe
inkangu na zo zahitanye abandi batatu (3). Hari kandi abantu babiri (2) bapfuye
biturutse ku nzu zabaguyeho, mu gihe undi umwe yishwe n’ibiza byaturutse ku
bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
MINEMA
ivuga kandi ko uretse abantu 28 bapfuye, hari abandi 75 bakomeretse, mu gihe
inzu 297 zangiritse. Ibi biza byanasenye imyaka yari ihingiye ku buso bwa
hegitari 220, byica inka 25 n’andi matungo icyenda (9).
Ibikorwaremezo
na byo byaragizweho ingaruka, aho ibyumba by’amashuri umunani (8) byasenyutse,
imihanda 14 yangirika, imiyoboro y’amashanyarazi 22 irangirika ndetse n’ibiraro
22 birasenyuka. Harangiritse kandi urusengero rumwe n’isoko rimwe.
Mu
minsi ishize, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda)
cyatangaje ko mu kwezi kwa Werurwe 2026, hateganyijwe imvura izarenga ku gipimo
kisanzwe igwa muri iki gihe, ishobora guteza ibiza mu bice bimwe by’igihugu.
Meteo
Rwanda yasobanuye ko muri Werurwe hitezwe imvura iri hejuru gato y’impuzandengo
isanzwe igwa muri uku kwezi, ishobora gutuma ubutaka burushaho kugira
ubuhehere.
Icyakora,
iri tangazo ryagaragaje ko nubwo iyo mvura izafasha mu mirimo y’ubuhinzi cyane
ko igihugu kiri mu ntangiriro z’igihembwe cy’Itumba, ishobora no kuzana umuyaga
mwinshi n’imvura irimo inkuba ishobora guteza ibiza, cyane cyane mu bice
ubutaka bumaze gusoma kubera imvura imaze iminsi igwa.
Biteganyijwe
ko mu bice byinshi by’igihugu mu byumweru bibiri bya mbere bya Werurwe hazagwa
imvura iri hagati ya milimetero 100 na 350, iri hejuru gato y’impuzandengo
isanzwe igwa muri uku kwezi. Mu minsi ya nyuma ya Werurwe, kuva ku itariki ya
21 kugeza ku ya 31, imvura izagwa izaba iri ku kigero gisanzwe, hagati ya
milimetero 89 na 292.
Minisitiri
w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd)
Albert Murasira, aherutse gusaba Abanyarwanda gufata ingamba zo kwirinda
ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, by’umwihariko
abatuye mu manegeka n’ibishanga.
Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko mu gihe cy’imvura ari bwo
ibiza bikunze kwibasira igihugu bitewe n’imiterere y’u Rwanda.
Yagize
ati: “Mu gihe cy’imvura ni bwo dukunze
guhura n’ibiza birimo inkuba, inkangu, imyuzure n’inkubi z’umuyaga. Hari
n’igihe hamwe na hamwe hagwa urubura.”
Minisitiri
Murasira yongeye kwibutsa abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima mu
kaga ko bagomba kwimuka hakiri kare kugira ngo birinde ingaruka z’ibiza.
Ati: “Turakangurira cyane cyane abatuye mu
bishanga no mu manegeka kwimuka batarashyira ubuzima bwabo mu kaga. Mu gihe
kirekire kandi turashaka ko hafatwa ingamba zatuma abantu bataguma gutura
ahantu hashobora guteza ibiza.”
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu Ukwakira
2025, yahuje Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bayo yiga ku
micungire y’ibiza mu Rwanda, hamuritswe raporo igaragaza ko ibiza ari kimwe mu
biteye inkeke Igihugu, aho amafaranga Leta ikoresha mu guhangana nabyo yagiye
yiyongera kuva mu 2014, agera ku kigero cya 1-2% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu
(GDP), ndetse na 4,3% by’ibikorwa byose bya Leta.
Iyo raporo igaragaza ko buri mwaka u
Rwanda ruhomba miliyari 210 Frw akoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’ibiza,
ndetse ko mu gihe hadafashwe ingamba zo guhashya izo ngaruka hakibona, nibura
rimwe mu myaka 50, ibiza bishobora guhombya Igihugu asaga miliyoni 345$.
Like This Post? Related Posts