Kwita Izina 2023: Hamenyekanye itariki Abana b’ingagi bazitirirwaho amazina ku nshuro ya 19

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-11 11:09:18 Ubukerarugendo

Ku italiki ya  1 Nzeri 2023, Nibwo mu Rwanda hazaba  Umuhango wo Kwita Izina abana b’iingagi 23 bavutse  mu  meza12 ashize .

Ni umuhango uzabera mu Kinigi, mu Karereka Musanze, mu ntangiriro za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari na rwo rugo rw’imiryango y’ingagi ikomeza kwaguka buri mwaka bitewe n’imbaraga zishyirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibibyabuzima nkuko bisobanurwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)  . 

Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu mwaka wa 2005, abana b’ingagi 374 ari bo bamaze kwitwa amazina. 

Buri mwaka uyu muhang ugenda wongera udushya m udushya mu bukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije, ndetse n’abatumirwa bita amazina bagenda bahinduka. 

Uyu mwaka abazita amazina bitezweho gutangazwa mbere ho gato y’umunsi nyirizina, bakazaba barimo n’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, impuguke n’inararibonye muri urwo rwego, ibyamamare mpuzamahanga ndetse n’ibyo mu Rwanda, abanyacyubahiro batandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Umuhango wo Kwita Izina w’uyu mwaka witezweho kugaragaza umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, harimo gahunda yo gusangiza abaturute Pariki inyungu ziva mu bukerarugendo by’umwihariko gahunda yo kongerera agaciro ibikorwa byo gusura ingagi yafashije abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no kongera ubunararibonye abasura iyo Pariki.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi, yavuze ko bishinishije gusubira mu Kinigi muri uyu mwaka mu muhango wo Kwita Izina. 

Ati: “Uyumwaka turishimira inyungu twakuye mu bukerarugendo no mu mbaraga zashyizwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Mu mwaka ushize, ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bwari igice kibimburira ibindi mu bukerarugendo muri rusange.

Imibare yerekana ko ubwo bukerarugendo buzarushaho gutera imbere muri uyu mwaka wa 2023 ku buryo bizagera kure y’iterambere ryari ryutezwe ku rwego rw’Igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo bisobanuye ko inyungu igera ku baturage irushaho kwiyongera, ba mukerarugendo bakarushaho kubona ubunararibonye bunoze ndetse n’umubare w’ingagi ukaguka ari na ho duhera dushimira abagenerwabikorwa badahwema kugira uruhare mu mirimo yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Kugeza ubu, imibare itangwa na RDB igaragza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 247 z’amadolari y’Amerika mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023, akaba yariyongereye ku kigero cya 56% ugereranyije n’amezi atandatu ya 2022.

Muri rusange, u Rwanda rwagaragaje umwihariko mu kwigaragaza nk’icyitegererezo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kubyaza umusaruro ingungu zitangwa n’ubukerarugendo.

Bivugwa ko imbaraga zashyizwe mu gusigasira ingagi zatumye umubare wazo urushaho kwiyongera ku Isi uva kuri 480 ugera ku 1,063 mu mwaka wa 2022 ndetse kugeza ubu ingabi zo mu Birunga ntizikiri mu binyabuzima bifite ibyago byo gukendera nk’uko byari bimeze mu myaka 20 ishize.

Related Post