• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Juno Kizigenza yatangqje  ko uyu mwaka wa 2026 uzarangira ashyize hanze album ye ya kabiri nyuma ya “Yaraje” yashyize hanze mu 2023.

Mu myaka ya vuba aha awavuga ko Juno Kizigenza ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakoze album nziza kandi yakunzwe na benshi, ntiyaba agiye kure y’ukuri.

Mu minsi micye ishize, uyu muhanzi yumvikanye kenshi uvuga ko ari mu bihe yumva agiye gushyira hanze album ya kabiri nyuma ya “Yaraje”.

Juno Kizigenza yaduhamirije ko album ye yarangiye igisigaye ari ukugena igihe cyo kujya hanze gusa.

Yagize ati “Album yanjye yararangiye igisigaye gusa n’uko ngena igihe cyo kuzayishyirira hanze. Gusa uyu mwaka ntabwo uzarenga ntayitanze.”

Juno Kizigenza yatangiye kwinjira mu matwi y’abakunzi b’umuziki kuva ashyize hanze indirimbo “Mpa Formula” yakurikiwe n’izindi nka “Sold”, “Nazubaye”, EP yise “6Kgs” ndetse na album “Yaraje” yaje kuba gihamya ko ari umuhanzi ukomeye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments