• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzikazi Alyn Sano mu masaha amwe y’umunsi asigaye aba ari kuri Tiktok ataramira abakunzi be ndetse asaba ko bamuha impano (gifts) zinabyara amafaranga.

Mu masaha akenshi y’igitondo mu Rwanda, Alyn Sano muri iyi minsi asigaye aba ari kuri Tiktok Live aririmbira abantu ariko nabo bamwe bamuha impano (gifts).

Uretse Alyn Sano ujya kuri Tiktok ataramira abakunda imiziki iririmbwa imbonankubone nabo bakamuha impano zivamo n’agafaranga, hari n’abandi bahanzi nyarwanda bajya bakora ibiganiro kuri Tiktok nabo bakira impano ziva mu bakunzi bano.

Aba barimo na Bruce Melodie, Bushali, n’abandi bakundaga guhurira kuri live ya Tiktok ndetse banahabwa impano n’abakunzi babo. Bamwe bagiye batera amabuye aba bahanzi babyita kwisuzuguza.

Urubuga rwa Tiktok muri iyi minsi rwabaye inzira ibyara amafaranga ku babasha kujyaho mu buryo bwa live bakanahabwa impano n’abakunda ibyo bakora.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments