Umuhanzi
Nizeyimana Didier uzwi ku izina rya Muchoma yavuze ko igihe yari afunze
cyatumye asubiza amaso inyuma agatekereza ku mubano afitanye n’umukunzi we,
ndetse atangira gutekereza ku gufata icyemezo cyo kurushinga.
Uyu muhanzi
yavuze ko mbere atatekerezaga vuba ku gushaka, kuko yabonaga ari icyemezo
kigomba gufatwa umuntu amaze imyaka myinshi yishimira ubuzima.
Yagize ati
“Hari ukuntu najyaga mbwira abavandimwe banjye ko umusore atagomba gushaka
atarageza nk’imyaka 35, amaze kwishimira ubuzima ndetse yarabonye abakobwa
benshi. Ariko ubu imyumvire yarahindutse, kuko ntituzi ibizaba ejo.”
Muchoma
yavuze ko ubuzima yanyuzemo mu minsi ishize bwamwigishije ko gutinza icyemezo
cyo kubaka urugo bishobora kugira ingaruka ku mubano w’abakundana.
Yasobanuye
ko iyo umusore akomeza gusubika icyemezo cyo kurushinga, bishobora gutuma
umukobwa bakundana atakimushyigikira uko bikwiye mu bihe bikomeye.
Ati “Iyo
umusore akomeza gutinza gufata icyemezo cyo kurushinga, we aba yumva nta
kibazo. Ariko iyo ugeze mu bihe bikomeye nk’ibyo nanyuzemo, ubona ko n’uwari
umukunzi wawe ashobora kugushyigikira mu buryo budahagije kuko ari byo
wamuteyemo.”
Uyu muhanzi
aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Sevure”, avuga ko ari imwe mu mishinga
mishya ari gukora mu muziki nyuma y’ibihe bikomeye aherutse kunyuramo.
Mu cyumweru
gishize, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Muchoma hamwe na
bagenzi be barimo Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet na Tumukunde Djuma
barekurwa bagakurikiranwa badafunze.
Aba bose
bareganwa na Barafinda Sekikubo Fred ku byaha bifitanye isano no gukwirakwiza
amakuru y’ibihuha banyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube.
Like This Post? Related Posts