• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi akaba n’umunyarwenya G Tuff  ukomeje kubica bigacika ku mbuga  nkoranyambaga cyane cyane ku ruuga rwa Youtube aho indirimbo ye aherutse  gushyira hanze  yise Aragitosa  irebewe n’abarenga  miliyoni mubu yatangiwe gutumirwa  mu bitaramo hano mu mujyi wa Kigali.

G Tuff  uzwiho gukoresha amagambo akunda gusetsa  benshi  yatumiwe mu gitaramo cyateguwe n’Umuhazni Mugenzi we  Uzwi nka Benno View mu gitaramo cye yise “View Nation Gala Night  .

Mu kiganiro  n’umuwe mubategura  ibitaramo mu kabyiniro gakunzwe cyane hano mu mujyi wa Kigali ka Claucy Bar &Club  yatubwiye  ko nyuma y’ibiganiro bagiranye na Benno View  usanzwe nawe  ategurira ibitaramo muri kariya kabyiniro  bahise  gutumira  uyu munyarwenya  kubera  igikundiro afite muri iyi minsi  binyuze  mu ndirimbo ye  Aragitosa .

Yakomeje atubwira ko muri icyo itaramo kandi atari  G Tuff wenyine batumiye ko hazaba harimo n’umukinnyi wa  Filime  Pattyno,Olomide

na Kembo  ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye baytumiwe kuzaza  kwifatanya nabo muri icyo  gitaramo .

Iki gitaramo cya   View Nation  Gala  biteganyijwe ko kizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 werurwa 2026 muri Claucy Bar & Club ku gisozi haruguru ya ULK guhera I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba  kugeza amasaha akuze .






 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments