• Imyidagaduro / IBITARAMO

Mu Karere ka Huye hategerejwe iserukiramuco ry’ubuhanzi ryiswe Siga Arts Festival riteganyijwe kumara iminsi itatu kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026, rikazahuriza hamwe abahanzi batandukanye n’abakunzi b’imyidagaduro.

Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere ryateguwe na sosiyete Siga Rwanda yashinzwe n’umusizi Rumaga Junior. 

Uyu musizi aherutse gutangaza ko iki gikorwa kigamije guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda no kubuha urubuga rugera ku baturage benshi.

Rumaga yavuze ko bahisemo gutangiriza iri serukiramuco i Huye kubera amateka akomeye aka karere gafite mu muco n’amateka by’u Rwanda.

Yagize ati “Ni iserukiramuco rizajya rizenguruka igihugu, ariko Huye ni ho rizajya ritangirira. Turashaka ko ubuhanzi butagarukira mu nzu z’imyidagaduro gusa, ahubwo bukagera mu baturage bose.”

Mu bahanzi bategerejwe gususurutsa abazaryitabira harimo Massamba Intore, Riderman, Element Eleeeh, Juno Kizigenza, Alyn Sano, Mani Martin, Christopher Muneza, Kevin Kade, Bwiza, Rusine Patrick na Jules Sentore n’abandi benshi.

Ku munsi wa mbere w’iri serukiramuco hazabaho urugendo ruzahagurukira i Kigali rugana i Huye, aho abazaryitabira bazajya bahagarara ahantu hatandukanye biga amateka n’umuco by’u Rwanda ari na ko basusurutswa n’abahanzi.

Ku wa 20 Werurwe hateganyijwe igikorwa cyiswe “Intambwe ya Nyirarumaga”, kigamije kuzirikana no gushimira uruhare rw’abagore mu buhanzi, mu muco no mu iterambere ry’igihugu, cyane ko ukwezi kwa Werurwe kwahariwe kuzirikana abagore.

Abazitabira iri serukiramuco bazanasura Umusozi wa Kiruri Hill uherutse guhabwa Rumaga Junior kugira ngo awubyaze umusaruro mu bikorwa by’ubuhanzi n’ubukerarugendo.

Umunsi wa nyuma, ku wa 21 Werurwe 2026, hazaba igitaramo gikomeye kizasoza iri serukiramuco kikazabera kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments