Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 11 barimo n’umunyamategeko
akaba ari na Noteri wigenga, bafashwe bagurisha imitungo itimukanwa y’abantu
irimo amazu n’ubutaka bifite agaciro karemereye, hari aho bafatiwe mu cyuho
bagurisha umutungo wa miliyari imwe, najo bagurishaga ufite agaciro ka miliyoni
800Frw.
Muri aba
bantu berekanwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, harimo abagore
batatu n’abagabo 7, aho bakurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana bakaba
barafashwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, bafatiwe ahantu
hatandukanye.
Aba baregwa
gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo,kwiyitirira umwirondoro,
kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya,gukoresha inyandiko mpimbano
n’iyezandonke.
RIB
isobanura ko bafashwe tariki 9 Werurwe 2026, bakaba baragiye bigabanyamo
inshingano mu kugura iyo mitungo kugeza igurishijwe.
RIB
isobanura ko buri wese yari afite inshinano aho hari uwiyitaga nyiri imutungo,
undi akaba umwana wa nyiri imitungo w’umuzungura, uwandikaga imitungo akemeza
ko iguzwe mu buryo bw’amategeko.
Aba bantu
RIB ivuga ko yabafatiye mu cyuho bagurisha umutungo ufite agaciro ka miliyari
y’amafaranga y’u Rwanda, bafatwa batarishyura amafaranga yose, kuko hari
hishyuwe miliyoni 200Frw, ariko na zo zarafashwe zirafatirwa n’Ubugenzacyaha.
Hari
n’ahandi bafashwe bagurisha umutungo ufite agaciro ka miliyoni 800Frw mu murenge
wa Ndera, Akarere ka Gasabo.
RIB ivuga ko
hagarujwe agera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu byo bari
bagerageje kwiba.
Ubugenzacyaha
busobanura ko aba babanzaga bagashaka amakuru ku butaka cyangwa inzu igurishwa,
bagakora itsinda ndetse bagacura ibyangombwa biri mu mazina ya nyir’umutungo
bashaka kugurisha.
RIB
isobanura ko iyo hazagamo gutanga uburenganzira bwo kugurisha, byakorwaga
hifashishijwe umunyamategeko nawe wari uri muri iryo tsinda.
Umuvugizi wa
RIB,Dr Murangira B Thierry, yasabye abantu bagura imitungo itimukanwa kujya
babanza kugira amakenga aho kuyigura buhumyi.
Ati “Umuntu
ugura imari, yari akwiriye kugira amakenga,ntabwo yari akwiye gushyirishwamo na
ba bantu, akagura ikintu hutihuti , atabanje gusuzuma, nta makenga yagize.
Burya ufite amakenga niwe mwami, bari bakwiye kukwinginga ntabwo ari wowe
ukwiye kubinginga. Abagura imitungo ni bagire uruhare rwo kubanza gusuzuma
ubutaka bagiye kugura kuko nib o nyir’imari.”
RIB yagiriye
inama bantu bishora mu byaha nk’ibi ko ubutabera butazaborohera.
Ati “Ukuboko
k’ubutabera kuzabageraho.”
Agaciro
k’imitungo imaze kugurwa no kugurishwa ntikaramenyekana ariko hari Miliyari
y’amafaranga y’ u Rwanda yafatiriwe.
RIB ivuga ko
bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, Nyamirambo, Kicukiro na Kimironko.
Like This Post? Related Posts