• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umuyobozi w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya iterabwoba ((NCTC), Joe Kent, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera kutemeranya n’intambara Amerika iri kurwana na Iran.

Iki kigo cya NCTC gifasha kugira inama Perezida wa Amerika, Donald Trump, ndetse n’umuyobozi w’inzego z’ubutasi ku bijyanye n’iterabwoba.

Mu ibaruwa ye yo kwegura yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026, Kent yavuze ko adashobora gushyigikira iyi ntambara mu mutimanama we. Yagize ati:“Iran nta kibazo cyihutirwa cyangwa cyari cyegereje cyo gutera igihugu cyacu. Biragaragara ko iyi ntambara yatangijwe kubera igitutu cya Israel n’abayishyigikiye bakomeye muri Amerika.”

Kent yanibukije ko Trump mbere yari yarasezeranyije Abanyamerika guhagarika intambara z’Amerika mu mahanga, cyane cyane izo mu Burasirazuba bwo Hagati, avuga ko izo ntambara:

•        zatwaye ubuzima bw’abasirikare benshi ba Amerika

•        zashegeshe umutungo n’ubukungu bw’igihugu

Kwegura kwa Kent ni ko kwa mbere gukomeye mu buyobozi bwa Trump kuva Amerika na Israel batangira ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026.

Ikindi cyagaragaye cyane mu magambo ye ni ijambo “imminent threat” (akaga kari hafi guhita kabaho). Mu mategeko ya Amerika, Perezida ashobora gutangiza igitero cya gisirikare atabanje kubisabira uruhushya Inteko Ishinga Amategeko gusa iyo igihugu kiri mu kaga kihutirwa.

Iri jambo rifite akandi kamaro mu mategeko mpuzamahanga, kuko rikoreshwa mu gusobanura igihe igihugu gishobora gutera ikindi gihugu kivuga ko cyari kiri mu kwirwanaho.

Kent yemejwe kuri uwo mwanya muri Nyakanga umwaka ushize n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku majwi 52 kuri 44. Yari ayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya iterabwoba (National Counterterrorism Center), gifite inshingano zo gusesengura no gutahura ibishobora guteza iterabwoba.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments