Itsinda ry’Abanyamulenge ryakiriwe na Perezida Evarsite Ndayishimiye ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026, rivuga ko rije kumushimira uruhare rwa leta akuriye mu “kurengera ubuzima bwari mu kaga” bw’Abanyamulenge mu ntambara iri mu gihugu cyabo.
Iryo
tsinda ryitwa Banyamulenge Global Advocacy ryashimiye Ndayishimiye “ku mihate
y’amahoro muri RD Congo” no “gufasha no kwita ku banyecongo, barimo abanyamulenge
bahungiye mu Burundi” nk’uko ibiro by’umukuru w’u Burundi bibivuga.
Charles
Nteze ukuriye iryo tsinda avuga ko riba muri Amerika, yatangarije
igitangazamakuru cya leta ko u Burundi bwateye intambwe ikomeye mu ntambara
muri Congo “zatewe n’igihugu cy’u Rwanda kandi gikora cyitwaza izina ryacu
ry’abanyamulenge ndetse n’izina ry’abatutsi mu karere”.
Leta
y’u Rwanda ihakana uruhare ishinjwa mu ntambara muri Congo ivuga ko yafashe
ingamba zo kwirinda.
Amahuriro
atandukanye y’Abanyamulenge, cyane cyane ababa mu mahanga, ntavuga rumwe ku
ruhare rw’ingabo z’u Burundi mu ntambara muri Congo.
Bamwe
mu Banyamulenge bari mu karere ka Minembwe muri Kivu y’Epfo bashinja ingabo z’u
Burundi ubwicanyi kuri bo no gufunga amayira atuma bagera i Uvira aho bakuraga
iby’ibanze nkenerwa.
Gusa,
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yahakanye ibyavuzwe n’abo Banyamulenge.
Ku
bishinjwa ingabo z’u Burundi muri Congo, Charles Nteze yagize ati: “Nta
bwicanyi bukorwa na leta y’u Burundi ahubwo ni ineza…aho bayoboye ubwoko bwacu
n’uyu munsi buriho burahumeka amahoro buyakesha leta y’Uburundi hamwe na leta
yacu ya Congo.”
Andi
mashyirahamwe y’Abanyamulenge baba mu mahanga mu gihe gishize yasohoye
amatangazo yamagana ubwicanyi bukorerwa benewabo i Minembwe bavuga ko mu
babukora harimo ingabo z’u Burundi.
Kuva
mu myaka igera kuri ibiri ishize, u Burundi bwohereje ingabo muri RD Congo ku
bwumvikane bwa Kinshasa na Gitega.
Nyuma y’ibyatangajwe n’aba Banyamurenge, Me Moïse Nyarugabo wabaye Minisitiri w’Ubukungu, Umudepite na Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ibyatangajwe na benewabo, avuga ko abakora ibyo bagomba gucira kuko birura.
Muri iki gihe Abanyamurenge bacitsemo ibice bibiri, bamwe bajya ku ruhande rwa Tshisekedi kandi ari we ushinjwa kwica benewabo. Abo bivugwa ko bagambanira benewabo babita 'Akagara'