Kuva ku wa 17 kugeza 18 Werurwe 2026, intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iza Rwanda zahuriye mu murwa mukuru wa Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho zemereye ingamba nshya zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington-Washington Peace Agreement.
Nk’uko
bigaragara mu itangazo rihuriweho n’impande zombi hamwe na Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, ibi bihugu byemeranyije ku ruhererekane rw’ingamba zihuriweho zigamije
kugabanya umwuka mubi wa gisirikare
no guteza imbere intambwe igaragara ku
butaka, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo.
Ingamba zafashwe
Mu
byemeranyijwe harimo ingamba zifatika zigamije kongera icyizere hagati
y’impande zombi no kuzamura umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Izi
ngamba zirimo:
Leta Zunze
Ubumwe za Amerika
yatangaje ko ku wa Kabiri no ku wa Gatatu yahuje intumwa z’ibihugu byombi i
Washington, aho bemeranyije “gutera
intambwe zifatika” mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinywe
umwaka ushize muri uwo mujyi.
Amasezerano yari yarasinywe ariko
ntashyirwe mu bikorwa
Izi
ngingo nyinshi zari zisanzwe zikubiye mu masezerano yasinywe muri Nyakanga 2025, nyuma yemezwa n’abakuru
b’ibihugu byombi mu Ukuboza 2025
i Washington. Icyakora, kugeza ubu ayo masezerano ntiyari yatanga umusaruro
ugaragara ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Ibirego hagati y’impande zombi
Mu
gihe ibiganiro bikomeje, impande zombi zikomeje gushinjanya.
Leta
ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe
w’inyeshyamba wa AFC/M23, umaze
igihe wigaruriye ibice bitandukanye mu burasirazuba bwa Congo.
Ku
rundi ruhande, u Rwanda rushinja leta ya Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba
wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize
bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Uyu mutwe u Rwanda ruvuga ko uteye ikibazo gikomeye ku mutekano
warwo.
Igitutu cya Amerika ku mpande zombi
Ibi
biganiro bibaye mu gihe Leta Zunze
Ubumwe za Amerika ziri kongera igitutu ku mpande zombi kugira ngo
zubahirize amasezerano.
Mu
minsi ishize, Washington yafatiye ibihano bamwe mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda
n’igisirikare cya RDF, bashinjwa
kugira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.
Abasesenguzi
bavuga ko iyi ntambwe nshya ishobora kuba amahirwe yo kongera gutangira ibiganiro by’amahoro, mu gihe
umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari ukomeje guteza impungenge.
Like This Post? Related Posts