Abaturage bahuye n'ibiza mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, barashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuba yaraje kubafata mu mugongo none ubu akaba yarabubakiye inzu zo kubamo.
Izi nzu zubakiwe
abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza byabaye ku itariki 02 na 03 Gicurasi 2023,
mu Karere ka Rubavu, bigasiga iheruheru imyiryango 1300 igizwe n’abantu barenga
5000, bashyizwe mu nkambi, abandi bagacumbikirwa na bagenzi babo.
Icyo gihe habaruwe inzu
855 zasenyutse burundu mu gihe 719 zangiritse cyane, ibyatumye abari baturiye
inkengero za Sebeya benshi bimurwa, mu gihe abandi bahafite ubutaka kandi bemerewe
kuhatura bafashijwe kubaka.
Aba baturage bavuga ko
nyuma y'uko bafashijwe na Leta ikabakodeshereza aho kuba, ubu bishimira ko
imirimo yo kubaka inzu zabo bazimukiramo igeze ahashimishije.
Umwe yagize
ati:"Turanezerewe bikomeye. Tubonye inzu, tuvuye mu biza, Sebeya
yaradutwaye, mbese ubu urebye umutima mwiza dufite uracyeye."
Mugenzi we na we
yunzemo ati:"Bya bindi byatumaga ntasinzira Paul Kagame yabyigijeyo, ngiye
kuzajya ndyama nsinzire, nisegure mu gitondo jye mu kazi, ngaruke nkarabe
ndyame ahantu heza."
Bakomeza bavuga ko mu byo
bishimira harimo kuba inzu bari kubakirwa zikomeye cyane ugereranyije n'izo
bari batuyemo zasenywe n'ibiza.
Umwe ati:"Izo
twari dufite zasenywe n'ibiza, sinabona inzu imeze nk'iyi nabonye nahawe inzu
yubakitse neza ikomeye kandi ifite byose, nta kibuze...Turashima uwo mubyeyi
(Perezida Paul Kagame) yo kabyara agaheka muvugirije impundu
(ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii)."
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, avuga ibikorwa byo
kubakira abaturage bahuye n'ibiza bigeze ku mirimo ya nyuma.
Yagize ati:"Nk'uko
mubibona turi mu mirimo ya nyuma kugira ngo izi nzu zuzure, aha turi ni kuri
site ya Ruranga aho turi kubakira Imiryango 564, noneho tugagura n'indi yitwa
Kasonga iri kubakirwaho indi miryango 306."
Mu nama nyunguranabitekerezo
yabaye mu Ukwakira 2025, yahuje Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa
bayo yiga ku micungire y’ibiza mu Rwanda, hamuritswe raporo igaragaza ko ibiza
ari kimwe mu biteye inkeke Igihugu, aho amafaranga Leta ikoresha mu guhangana
nabyo yagiye yiyongera kuva mu 2014, agera ku kigero cya 1-2% by’umusaruro
mbumbe w’Igihugu (GDP), ndetse na 4,3% by’ibikorwa byose bya Leta.
Iyo raporo igaragaza ko buri mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 210 Frw akoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’ibiza, ndetse ko mu gihe hadafashwe ingamba zo guhashya izo ngaruka hakibona, nibura rimwe mu myaka 50, ibiza bishobora guhombya Igihugu asaga miliyoni 345$.