Umuhanzi wo muri Nigeria, Ahmed Ololade wamenyekanye nka Asake, yatangaje ko se yamurwanyije cyane ubwo yatangiraga gukora umuziki .
Mu kiganiro
aherutse kugirana n’umunyamakuru wo kuri YouTube Korty EO, uyu muhanzi wamamaye
mu ndirimbo Sungba yavuze ko umubano we na se waje kuzamo agatotsi nyuma y’uko
atamushyigikiye mu cyemezo cyo kwinjira mu muziki.
Asake yavuze
ko yageze aho afata icyemezo cyo kwigenga, akava mu rugo nubwo se atabyemeye,
kugira ngo akurikire inzozi ze.
Yagize ati: “Njye
na papa twari dufitanye umubano mwiza nkiri muto. Ariko byaje kugera aho nshaka
kuva mu rugo ngo nkore ibyo nkora ubu, papa arabyanga. Nashatse kugenda nubwo
we yabyane yabyanze.”
Amakuru
yatangajwe na Daily Post agaragaza ko muri Werurwe 2025, se wa Asake, Fatai
Odunsi, yigeze kuvugwa cyane mu itangazamakuru ashinja umuhungu we kumwibagirwa
no kutamwitaho.
Nyuma
y’igitutu cy’abaturage n’ibitekerezo byinshi byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga,
Asake n’umubyeyi we baje kwiyunga, aho uyu muhanzi yemeye kongera kwita ku
mibereho ya se.
Like This Post? Related Posts