Kuri uyu wa
Gatanu tariki 20 Werurwe 2026 mu gitondo Abayisilamu bo hirya
no hino mu Rwanda, bifatanyije n’abo ku Isi yose, mu isengesho risoza ukwezi
Gutagatifu kwa Ramadhan bizihiza umunsi mukuru wa Eid Il Fitri .
Mu isengesho
ryabereye kuri Kigali Pele Stadium rikitabirwa n’abayisilamu baturutse mu bice
byose by’Umujyi wa Kigali harimo be
benshi mu bayobozi bakuru mu
gihugu ryayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya
Mussa.
Mu ijambo
rye Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa
Sindayigaya, yasabye abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan gukomeza kurangwa
no gukora ibikorwa byiza.
Ati “Kuba
tugisoje ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika
gusenga, gufasha abatishoboye, ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga.”
Yakomeje ati
“Ibikorwa byiza ni ibikorwa bikomeza, ntabwo ari ibikorwa bihagararira aho
ngaho. Kabone nubwo byaba ari bike ariko bigakorwa mu buryo buhoraho.”
Yanasabye
abayisilamu kwirinda ibyaha no kurangwa n’imyitwarire myiza ikwiriye
abayisilamu b’ukuri.
Mufti
Sindayigaya mu gusoiza ijambo rye
kandi yifurije abayisilamu bose kw’isi
umunsi mukuru mwiza wa Eid Il Fitri
ndetse n’Umuryango wa Nyakubahw Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Umuryango
w’Abayisilamu mu Rwanda muri iki gihe cy’isgizibo
wakoze ibikorwa byinshi by’ubugira neza
aho abayisilamu bakusanyije amafaranga
Miliyoni 38 yatumye babasha
kunganira bagenzi babo b’abayizilkamu batifashue kubona amafunguro aho batanze
Toni ibihumbi 20 z’umuceri
utibagiwe n’ibindi byinshi
byagiye bikorwa .