Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, yanenze uterere twa Kamonyi, Nyamagabe na Gisagara nka hamwe mu hakigaragara imibare y’abana bagwingira kurusha ahandi mu Ntara y’Amajyepfo asaba buri rwego kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo kuko gihangayikishije.
Ni mu gihe iyo ugeze mu
bice bitandukanye by’utu turere mu majwi y’abaturage higanza mo ko bugarijwe
n’inzara, ibyo waheraho uvuga ko no kubona ifunguro rikungahaye ku bana ari
ingume.
Nta minsi myinshi ishize
Bplus Tv tugeze mu rugo rw’Umuturage witwa Ndayisenga Jean Pierre utuye mu
Murenge wa Save akarere ka Gisagara avuga ko afite impungenge zo kugwingiza kuko nyuma yo kubyara abana 2
b’impanga yabuze ubufasha, indyo yuzuye irabura bisanga mu mutuku nk’uko
babigarukaho.
Ibi ntibihabanye n’iby’bandi
baturage bo mu mirenge itandukanye ugeraho mu turere twa Nyamagabe na Gisagara maze
mu majwi yabo ku buzima n’imibereho byabo ukumva higanzamo ko bugarijwe
n’ikibazo cy’inzara ahanini ngo yatewe no kurumbya, bityo ukibaza niba baba
batihagije mu biribwa ubwabo bikaborohera kubona indyo yuzuye ku bana babo,
ibisa n’aho bigoye kuri bo, umukoro ubuyobozi bugomba guheraho.
Minisitiri w’Uburinganire
n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF UWAMARIYA Console, yongeye kwibutsa ko n’ubwo
hari imbogamizi zitandukanye nk’ubukene mu miryango, imyumvire iri hasi n’abana
bavuka ku bana b’ababangavu, kurwanya igwingira bitareba urwego rumwe
rubishinzwe gusa ahubwo buri muyobozi mu nshingano ze afite umukoro kuri iki
kibazo gihangayikishije.
Minisiteri y’uburinganire
n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko ikibazo cy’igwingira mu bana atari
icy’ubuzima gusa ahubwo kigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage no ku
iterambere ry’igihugu muri rusange.
Kuri ubu imibare igaragaza
ko 43% by’abana mu Rwanda aribo babona indyo irimo iby’ibanze byose bakeneye,
naho 18% bo batangira guhabwa imfashabere batarageza ku mezi 6 ibituma abana
bari hagati y’umwaka 1 n’imyaka 4 bahura n’ikibazo cy’uburwayi bw’inzoka
ahanini gituruka ku mwanda na byo bigira uruhare mu kugwingira.