Guverineri
wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko kugeza ubu nta
zamuka rigaragara ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz ku isoko ry’u
Rwanda riraterwa n’intambara imaze ibyumweru bitatu mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yabitangaje
kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 ubwo yamurikaga raporo y’amezi atandatu
igaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, hibandwa ku mibare y’umwaka wa
2025 ndetse n’igihembwe cya mbere cya 2026.
Ni igikorwa
cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubukungu bw’igihugu,
baganira ku buryo bwo gukomeza kuzamura ubukungu no kugabanya imbogamizi zituma
ibiciro byiyongera ku masoko.
Mu bibazo
byagarutsweho cyane harimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz
ku rwego mpuzamahanga, rifitanye isano n’intambara ihanganishije ibihugu birimo
Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’impungenge z’ingaruka
zishobora guterwa no gufungwa k’umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo hafi 20% bya
peteroli ikoreshwa ku Isi.
Nubwo bimeze
bityo ariko, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko mu Rwanda ibiciro bitarazamuka ku
buryo bufatika, ashingiye ku mibare iheruka, aho mazutu ari yo yari yazamutseho
gake igera ku mafaranga 1.948 kuri litiro.
Yagize ati
“Turateganya ko RURA izongera gusuzuma ibiciro nk’uko bisanzwe bikorwa buri
mezi abiri, bivuze ko muri Gicurasi ari bwo hashobora kugaragara ingaruka
z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli na gaz riri ku rwego mpuzamahanga muri iki
gihe.”
Guverineri wa
Banki Nkuru y’u Rwanda yibukije ko igihugu gisanzwe gifite ubunararibonye mu
guhangana n’ihungabana ry’amasoko mpuzamahanga, agaruka ku bihe bya Covid-19,
intambara y’u Burusiya na Ukraine mu 2022 ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro
ryabaye muri uwo mwaka.
Yagaragaje
ko Leta y’u Rwanda isanzwe ifite ingamba zitandukanye zirimo gutanga nkunganire
hagamijwe kugabanya igitutu ku biciro byishyurwa n’abaguzi, ndetse no kubika
ibikomoka kuri peteroli na gaz bihagije bishobora gukoreshwa igihe kirenze
amezi ane mu gihe habaye ikibazo gikomeye.