• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Igitero cyagabwe ku kigo nderabuzima giherereye i El-Daein, umurwa mukuru w’Intara ya Darfur-Est (Sudani), cyahitanye abantu 69 ndetse gikomeretsa 89, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu cyibasiye ibitaro bya kaminuza by’uyu mujyi, gihitana abakozi b’iki kigo, abarwayi ndetse kikanangiza ibikoresho by’ingenzi. Darfur, ahanini igenzurwa za Forces de soutien rapide, ihora igabwaho ibitero n’ingabo za Leta zishaka kkwisubiza ako gaherereye  mu gihugu hagati. Ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) ku bice by’abaturage, amashuri n’ibitaro biriyongera, nubwo haba hari guhakana kw’isi yose. Izo ngabo  zishinja ingabo kuba arizo zateye iki gitero, mu gihe ingabo zihakana uruhare rwazo.

Ingabo ziyoborwa Jenerali Al-Burhane zigenzura ibice by’Uburasirazuba, hagati n’Amajyaruguru ya Sudani.

Umuryango w’abibumbye  uherutse gutangaza ko abantu barenga 40,000 bamaze gupfa, ariko imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) ivuga ko umubare nyakuri uri hejuru cyane. Kugeza ubu kuva intambara itangiye, abantu barenga 2,000 bamaze kwicwa mu bitero byibasiye ibigo nderabuzima.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments