Muri Mali,
ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kurekura abakekwaho kuba abarwanyi
b’aba-djihadiste bagera ku ijana, bo mu itsinda ryitwa Groupe de soutien à
l’islam et aux musulmans (GSIM). Mu rwego rwo kubisimbuza, iri tsinda rifitanye
isano na Al-Qaïda, rizwi ku mpine ya JNIM, ryiyemeje gufungura inzira
yorohereza imodoka zitwara lisansi kunyuramo.
Kuva muri
Nzeri 2025, uyu mutwe w’aba-djihadiste wari warahagaritse itwarwa rya lisansi
ijyanwa i Bamako, utera ibitero ku makamyo ayitwara. Ibi byateje ikibazo
gikomeye mu murwa mukuru wa Mali.
Amasezerano
hagati y’ubuyobozi bwa Bamako n’aba-djihadiste azakomeza kubahirizwa kugeza ku
munsi mukuru w’Abayisilamu wa Tabaski uzaba muri Gicurasi, nk’uko byatangajwe
n’amasoko y’umutekano yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Uretse
abakekwaho kuba mu mutwe wa JNIM, hanarekuwe n’urubyiruko rw’Abapeul, akenshi
bafatwa nk’abafatanyabikorwa b’aba-djihadiste muri Mali.
Iki gihugu
cyo muri Afurika y’Iburengerazuba kimaze igihe gihanganye n’ibibazo bikomeye
by’umutekano kuva mu mwaka wa 2012. Ibi bibazo bikomeje guterwa n’imitwe
ifitanye isano na Al-Qaïda n’uwo bita Leta ya Kiyisilamu (Islamic State), hamwe
n’udutsiko tw’abagizi ba nabi two mu gihugu imbere.
Like This Post? Related Posts