Uwahoze ari
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100
bazahabwa ibihembo by’icyubahiro bya Iconic Personalities Awards 2026, bizabera
muri Lagos muri Nigeria.
Aya
marushanwa agamije guha agaciro abantu bagaragaje uruhare rukomeye mu
iterambere rya Afurika, mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuyobozi,
ubumenyi, n’imibereho myiza y’abaturage.
Mutesi Jolly
yashyizwe kuri uru rutonde ku nshuro ya mbere, ahanini ashingiye ku ruhare rwe
mu bikorwa by’iterambere n’ubugiraneza, cyane cyane mu guteza imbere urubyiruko
n’abakobwa.
Abandi bantu
bari kuri uru rutonde rw’abazahabwa ibihembo barimo ibyamamare nka Elizabeth
Bello, impanga Joseph Okon na Emmanuel Okon, Tania Ngo, Berthe Shastri, Jacqueline
Julius wo muri Tanzania, Victoria Smart, Sharon Otieno, Divine Joy, Joseph
Brigs na Cynthia Chioam Ekeka, ndetse n’abandi benshi.
Kwinjira kwa
Mutesi Jolly mu bantu 100 b’indashyikirwa ni ishema rikomeye kuri we no ku Rwanda
muri rusange, bikaba bigaragaza uruhare rukomeje kwiyongera rw’u Rwanda mu
guteza imbere Afurika haba ku rwego rw’umugabane ndetse no ku rwego
mpuzamahanga.
Ibi bihembo
biteganyijwe gutangwa ku wa 10 Mata 2026, bikazabera muri hoteli ya Oriental i
Lagos, aho hazahurira abantu batandukanye bafite uruhare mu guteza imbere
umugabane wa Afurika.
Kwinjira kwa
Mutesi Jolly muri aba bantu 100 b’indashyikirwa ni ishema rikomeye ku Rwanda,
bikagaragaza ko Abanyarwanda bakomeje kugira uruhare rufatika mu iterambere rya
Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Like This Post? Related Posts