• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Indege y’ingabo zirwanira mu kirere yarimo abasirikare babarirwa hagati ya 80 na 100 yahanutse ubwo yari mu majyepfo y’igihugu, hafi y’umupaka wa Peru.

Umwe mu bayobozi b’inabo muri Colombia yabwiye AFP ko iyi ndege yari itwaye abasirikare babarirwa muri 80. Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje ko ubwo iyi ndege yakoraga impanuka yari itwaye abarenga 100.

Indege yahanutse igeze mu Mujyi wa Puerto Leguízamo mu ntara ya Putumayo.

BBC yanditse ko abashinzwe ubutabazi boherejwe aho impanuka yabereye barokora abantu 57 bakiri bazima.

Minisitiri w’Ingabo wa Colombia Pedro Sánchez yavuze ko indege yakoze impanuka ikomeye ariko hataramenyekana abayiguyemo.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro yatangaje ko yizeye ko nta bantu bapfira muri iyi mpanuka ariko anahamya ko azakora ibishoboka ntihagire ubuzima bw’abana b’igihugu bongera kugwa mu mpanuka itagombaga kubaho.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments