Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira ku wa 23 Werurwe 2026, yateje ibiza bikomeye mu Ntara y’Iburengerazuba, bihitana abantu bane ndetse byangiza byinshi mu byari bitunzwe n’abaturage.
Ibyago bimwe byabereye mu Mudugudu wa Kigararama, mu Kagari ka Musasa, mu Murenge wa Gashari, mu Karere ka Karongi, aho mu gitondo cyo ku wa 23 Werurwe 2026, ahagana Saa mbiri, umwuzukuru w’abari batuye muri uru rugo yasanze inzu ya Mubera Aloys w’imyaka 80 n’umugore we Mukaragwa Alphonsine w’imyaka 74 y'amavuko yagwiriwe n’inkangu bombi bamaze kwitaba Imana.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano bahise batabara, bakura imibiri yabo munsi y’ibyondo n’amatafari, ijyanwa ku Bitaro bya Kilinda kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.
Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Gashari, Uwizeyimana Appolinaire, yihanganishije imiryango yabuze ababo, anasaba abaturage kurushaho kwirinda ibiza birimo inkangu n’imyuzure, by’umwihariko batura ahantu hatabugenewe, abashishikariza kwimukira ku miturire yateganyijwe.
Mu Karere ka Ngororero naho habaye ibiza nk’ibyo, aho mu Murenge wa Nyange inkangu yagwiriye inzu ya Ntamahungiro Damien w’imyaka 60, wari umucuruzi, hamwe n’umugore we Uwikeza Jeannine w’imyaka 50, wari umwarimu, bombi bahasiga ubuzima.
Uretse abo baturage bahitanywe n’ibi biza, imvura nyinshi yangije imyaka myinshi mu mirima, isenya ibikorwaremezo birimo amateme n’amashuri, ndetse iteza imyuzure n’inkangu byakomye mu nkokora urujya n’uruza.
By’umwihariko, Umugezi wa Nyabarongo wuzuye urenga inkombe, utuma ikiraro cya Nyabarongo ku muhanda Ruhango–Birambo–Karongi kitagikoreshwa, mu gihe umuhanda Muhanga–Ngororero–Mukamira nawo wafunzwe n’inkangu.
Abayobozi barasaba abaturage gukomeza kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi, bakirinda gutura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, no gukurikiza inama zitangwa n’inzego zibishinzwe.
Like This Post? Related Posts