Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL ihuza amakipe
yabaye aya mbere iwayo “RSSB-Tigers” yahagurutse i kigali yerekeje muri Afurika
y’epfo aho iri rushanwa rizabera.
Muri iki
gitondo cya taliki 25 werurwe nibwo ikipe ya RRB-Tigers yahagurutse i kigali
yerekeza muri Afurika yepfo mu mujyi wa Pretoria ahazabera iri rushanwa rigiye
kuba ku nshuro ya gatandatu aho rizatangira taliki ya 27 Werurwe kujyeza taliki
ya 5 Mata 2026.
Ni ikipe
ihagurukanye abakinnyi 12 bayobowe n’umutoza mukuru Henry Mwinuka aho
azungirizwa na James Maye wahoze atoza APR ndetse na Kenneth Gasana.
RSSB Tigers
ihagarariye u rwanda muri iyi mikino, ni ku nshuro ya mbere aho inshuro eshanu
ziheruka u Rwanda rwahagarariwe n’amakipe arimo Patriots, REG ndetse na APR.
Uyu mwaka ikipe ya RSSB-Tigers niyo izahagararira u Rwanda isimbuye ikipe ya
APR BBC yikuye muri iri irushanwa ku munota wa nyuma.
Mu bakinnyi
12 iyi kipe izifashisha nkuko twabivuze haruguru, harimo batandatu ba APR BBC
bayobowe na Axel Mpoyo, Ntore Habimana, Ndizeye Dieudonne, Mangok Mathiang,
Teafale Leonard Jr na Graig Leonard Randle. Aba bakinnyi bakiyongeraho umutoza
James Maye Jr wungirije.
Abakinnyi
basanzwe muri Tigers bajyanye nayo ni Antino Jackson, Hagumintwari Steven,
Bizimana Paul, Viny Okouo, Cyiza Chandelier wa Kepler BBC na Furaha Cadeaux de
Dieu wa REG BBC.
Uretse
Tigers BBC, andi makipe azakina Kalahari Conference ni Johannesburg Giants yo
muri Afurika y’Epfo, Al Ahly Tripoli yo muri Libya, Dar City yo muri Tanzania,
Nairobi City Thunder yo muri Kenya na Petro de Luanda yo muri Angola.
Itsinda rya
Sahara Conference ririmo Fath Union Sport Rabat yo muri Maroc ahazabera
irushanwa, Al Ahly yo mu Misiri, ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal, Club
Africain yo muri Tunisia, JCA Kings yo muri Côte d’Ivoire na Maktown Flyers yo
muri Nigeria.
Amakipe ane
azitwara neza muri buri tsinda, azahurira i Kigali mu Rwanda, mu mikino ya
kamarampaka ya nyuma, izabera I Kigali kuva tariki ya 22 kugeza 31 Gicurasi
2026.
Iri ni rimwe
mu marushanwa ya Basketball akurikirwa n’abatari bake ku Isi, dore ko mu mwaka
ushize wa 2025 ubwo ryegukanwaga na Al Ahli Tripoli, ryakurikiwe n’abarenga
ibihumbi 140, baturutse mu bihugu 214, abagera kuri miliyari 1,2
barikurikiranye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Like This Post? Related Posts