• Amakuru / MU-RWANDA


U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 222 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Abatashye biganjemo abana 149, abagabo 15 n’abagore 58. Banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC.

Batashye ku uyu wa 26 Werurwe 2026, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo bajyanywe mu Kigo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi banyuzwamo by’agateganyo.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yibukije abatashye ko ari imbaraga igihugu cyari cyarabuze, ndetse ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ryacyo.


Ati “Igihugu cyishimiye kubakira kuko kibakunda, mushyire hamwe mwiyubakire u Rwanda, mugire urukundo muhamagare bagenzi bacu basigaye hariya badafite Igihugu mubibutse ko iterambere ryatyo rizagirwamo uruhare nabo.”

“Ntimuzabone ibyiza ngo mubyihererane, musubize abana ku ishuri, bavurwe, mukore mutere imbere, kuko nibyo Igihugu kibifuriza, abazakenera gusubirayo bagiye guhaha ntibahejwe, ariko bazagende byemewe n’amategeko.”

Yanaboneyeho kubibutsa ko umutima wabo ukwiriye kuba mu Rwanda, ndetse ko bazafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments