Urukiko
rw'i Los Angeles muri Amerika rwatangaje intsinzi itari yarigeze ibaho mbere ku
mukobwa ukiri muto wari warareze Meta na YouTube ku bijyanye no kugirwa imbata
n’imbuga nkoranyambaga akiri umwana.
Abacamanza
basanze kompanyi Meta, nyiri Instagram, Facebook na WhatsApp, hamwe na Google,
nyiri YouTube, zarashyizeho ku bushake imbuga nkoranyambaga zigira abantu
imbata (gukoresha nta kwitangira) kuburyo bwangije ubuzima bwo mu mutwe bw’uyu
mukobwa w’imyaka 20.
Uyu
mukobwa, uzwi nka Kaley, yahawe indishyi ingana na miliyoni 6 z’amadolari
y’Amerika (angana na miliyari 8 FRW), umwanzuro ushobora kugira ingaruka ku
manza amagana zitegereje mu nkiko z’Amerika.
Buri
kompanyi ukwayo, Meta na Google bavuze ko batemeranya n'uyu mwanzuro kandi ko
bazawurwanya mu rukiko. Meta yavuze iti: "Ubuzima bwo mu mutwe bw’abangavu
n'ingimbi ni ibintu by’urusobe cyane kandi ntibishobora guterwa n’urubuga rumwe
gusa.
"Tuzakomeza
kwiregura n'imbaraga nyinshi kuko buri rubanza ruratandukanye, kandi dukomeje
kwizera ibyo twakoze mu kurinda abana ku mbuga zo kuri murandasi
(internet)."
Umuvugizi
wa Google yavuze ati: "Uru rubanza rusobanukiwe nabi YouTube, urubuga rwo
kureba amashusho rwubatswe mu buryo bushyira mu gaciro, ntabwo ari urubuga
nkoranyambaga."
Abacamanza
basanze Kaley akwiye guhabwa miliyoni 3 z’amadolari mu ndishyi zisanzwe
(compensatory damages) n’izindi miliyoni 3 z'amadolari nk’indishyi zigamije
guhana (punitive damages), kuko basanze Meta na Google "bakoranye ubugome,
ikandamiza, cyangwa uburiganya" mu buryo izo kompanyi zakoresheje imbuga
zazo.
Meta
yitezwe kuzatanga 70% by’indishyi za Kaley, naho Google yitezwe kwishyura 30%
isigaye.