Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe yategetse ko Maj. Gen Don William Nabasa na Brig Gen Johnson Namanya Abaho batabwa muri yombi, kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa.
Ubutumwa bwo kubata
muri yombi bwohererejwe ndetse bunashyirwa mu bikorwa n’Umugenzuzi Mukuru
w’Ingabo za Uganda akanaba Umugaba Mukuru wungirije wazo, Lt. Gen Sam Okiding.
Amakuru avuga ko bariya ba-Jenerali babanje
gufungirwa mu gihe cy’amasaha make ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo za Uganda i
Mbuya, mbere yo kujyanwa ahandi hantu batwawe n’imodoka za gisirikare mu masaha
y’ijoro.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko yahawe
amakuru y’uko kuri ubu Maj. Gen Nabasa na Brig. Gen Johnson Namanya kuri ubu
bafungiye muri gereza y’umutwe w’ingabo zidasanzwe ya Kasenyi, ku muhanda ujya
i Entebbe.
Nabasa yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe
igenamigambi na gahunda mu ngabo za Uganda, mu gihe Namanya yaherukaga gukurwa
na Gen. Muhoozi ku nshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe ubwenegihugu n’abinjira
muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Uganda.
Bariya ba-Jenerali bombi bariyongera ku bandi benshi
Muhoozi yirukanye ku myanya itandukanye bari bafite muri UPDF kuva yagirwa
Umugaba Mukuru w’Ingabo, mu gihe abandi bagiye bafungwa.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibyemezo by’Umugaba
Mukuru w’Ingabo za Uganda bigamije kwimakaza ikinyabupfura no kubazwa
inshingano mu ngabo abereye umuyobozi.