Umutwe witwaje intwaro w’Aba-Houthis wo muri Yemen watangaje ko wagabye ibitero kuri Israel nyuma y’uko iki gihugu gikomeje kugaba ibitero kuri Iran.
Uyu utwe watangaje
ko wagabye ibitero kuri Israel nyuma y’uko ikomeje kugaba ibitero kuri Iran
n’abayishyigikiye, kandi uzakomeza kwivanga muri iyo ntambara kugeza irangiye.
Aba-Houthis ni umutwe w’abanyapolitiki b’aba-Shia ufite
igisirikare gikorera muri Yemen. Umaze igihe mu ntambara ya gisivile muri icyo
gihugu urwana n’ihuriro ry’imitwe ishyigikiwe na Arabia Saoudite.
Ntiwahwemye kugaragaza ko ushyigikiye Abanya-Palestine ndetse
inshuro nyinshi wateguye imyigaragambyo muri Yemen yo kwamagana ibitero Israel
igaba muri Gaza.
Izi nyeshyamba bivugwa ko ziterwa inkunga na Leta ya Iran
zatangaje ko zitazahwema gushimuta ubwato bwose zizabona bufitanye isano na
Israel kugeza igihe icyo gihugu kizahagarikira intambara cyagabye ku mutwe wa
Hamas muri Gaza.
Intambara Israel ihanganyemo na Iran yatangiye ku wa 28
Gashyantare 2026. Imaze kugwamo abarenga 3.200 barimo abasivile bagera kuri
1.400.