Umuhanzi Rubagura David uzwi nka Ross
Kana ari mu byishimo byinshi nyuma yo
kongerwa ku rutonde rw’abahanzi bazitabira
iserukiramuco rya MTN Iwacu na Muzika ku nshuro ye ya Mbere
Ross Kana
wamaze gutangazwa nk’umuhanzi wa gatandatu mu bazitabira ibi bitaramo mu
kiganiro na BTN Rwanda yadutangarije ko
yishimiye kuba yaratekerejweho kandi ku bwe ari amahirwe yo gutaramira abakunzi
be byari bigoye ko azageraho vuba.
Ati “Ni
amahirwe kuri njye yo gutaramana n’Abanyarwanda bo hanze ya Kigali kuko ziba
ari inzozi za buri muhanzi gutaramira abakunzi be. Si njye uzarota igihe kigeze
nkibona imbere y’abafana ndi kubaha ibyishimo.”
Uyu muhanzi
yiyambajwe mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ nyuma yo gukora
indirimbo zirimo ‘Foux de toi’ yahuriyemo na Bruce Melodie na Element,
Sesa,Mami na Molela yaherukaga gusohora.
Si Ross Kana
gusa ugiye kwitabira ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere kuko na Davis D wari
uherutse gutangazwa ari ubwa mbere yitabiriye.
Ross Kana
yatangajwe nyuma ya Davis D, Kevin Kade, Bushali, Marina na Kenny Sol bari
baherutse gutangazwa.
Ibi
bisobanuye ko hasigaye abahanzi babiri bataratangazwa n’ubuyobozi bwa EAP
isanzwe itegura ibi bitaramo.
Byitezwe ko
ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026,
bizabera mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na
Rubavu.