• Imikino / BASIKETI

 

RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda yabonye intsinzi ya kabiri yikurikiranya mu Itsinda rya Kalahari Conference rya Basketball Africa League, nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola amanota 82-78.

Uyu mukino wabereye muri SunBet Arena iherereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026. Ni umukino watangiye wegeranye cyane abarimo Teafele Lenard Jr na Kacoul Dut Jok batsinda ku mpande zombi. Agace ka mbere karangiye Petro de Luanda iyoboye n’amanota 17 kuri 12 ya RSSB Tigers.

Iyi kipe yo muri Angola yakomerejeho mu gace kabiri ikomeza kongera ikinyuranyo ibifashijwemo n’abarimo Childe Dundao na Glofate Buiamba ndetse kiba amanota icyenda (27-18). Mu minota itatu ya nyuma, RSSB Tigers yongereye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Mangok Mathiang na Leonard Craig Randall batsinda cyane.

Aka gace RSSB Tigers yatsinzemo amanota 22 kuri 19 ariko birangira Petro de Luanda isoje igice cya mbere ikomeje kuyobora umukino n’amanota 36-34. Mu gace ka gatatu, amakipe yombi yagendanye mu gutsinda amanota abarimo Gerson Domingos na Mangok Mathiang batsinda ku mpande zombi ndetse banganya amanota 45-45.

Habura amasegonda macye, Leonard Craig Randall yatsinze inota kuri Lancer bituma RSSB isoza aka gace iyoboye umukino n’amanota 57 kuri 56 ya Petro de Luanda.

Mu gace ka nyuma, iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize yakomeje kongera ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Teafele Lenard Jr, Leonard Craig Randall na Axel Mpoyo batsindaga amanota atatu gusa, kigera mu manota icyenda (74-65).

Mu minota ya nyuma, Petro de Luanda yongereye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo binyuze Javilon Coleman Blake na Kacoul Dut Jok Childe Dudao ndetse banganya amanota 78-78.

Habura amasegonda 20, Antino Jackson yatsinze amanota atatu y’ingenzi yongeramo irindi yafashije RSSB Tigers gutsinda umukino ku manota 82 kuri 78 ya Petro de Luanda, yuzuza intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri iri tsinda.

Teafele Lenard Jr wa RSSB Tigers ni we watsinze amanota menshi 26 yakurikiwe na Childe Dudao wa Petro de Luanda watsinze amanota 19.

Iyi kipe izasubira mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026, ikina na Johannesburg Giants Basketball Club yo muri Afurika y’Epfo.

 




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments