Umuryango
w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, uri mu bihe by’ibyishimo byinshi, aho
bishimiye isabukuru y’amavuko y’aba “Mickels” mu ikipe, bigaragarira mu
kumwenyura, guseka no kugaragaza ubumwe mu mwiherero.
Amavubi
yatunguye impanga zaje kuyakinira, Joy-Lance Mickles na Joy-Slayd Mickles ku
nshuro ya mbere
Ibi byabaye
mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ubwo bari basoje imyitozo
bamaze gufata amafunguro ya nimugoroba.
Aba bakinnyi
batunguwe no kubona kapiteni Djihad Bizimana azanye cake ndetse akaba yari
aherekejwe n’abarimo perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice na abandi
bayobozi mu ikipe y’Igihugu nka Niyonzima Haruna ,Eric Nshimiyimana
Aba bakinnyi
bombi bizihiza isabukuru buri tariki ya 29 Werurwe, bakaba bakaba bujuje imyaka
32.
Aba bakinnyi
bombi bakaba bagaragaje ibyishimo bikomeye muri icyo gikorwa bakorewe,
bibongerera kwisanga mu Mavubi aho bari mu muryango mushya bungutse.
Ni ku mshuro
ya mbere baje gukinira u Rwanda, bakaba barishimiwe bikomeye ku mukino wabo wa
mbere aho bazanye na murumuna wabo, Leroy-Jacques Mickles we wanamaze
gutsindira Amavubi igitego cya mbere ku mukino banyagiyemo Grenada.
Uyu munsi bakaba bari bugaruke mu kibuga mu mukino wa nyuma wa FIFA Series irimo kubera mu Rwanda aho bari bube buhatanira igikombe na Estonia yasezereye Kenya.
Like This Post? Related Posts