Ikipe
y’igihugu y’u Rwanda yegukanye FIFA Series imaze iminsi ibera mu Rwanda, iba
igikombe cya gatatu yegukanye mu mateka.
Iki kibaye
igikombe cya gatatu mu mateka y’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma ya CECAFA
yegukanywe na Rwanda B mu 1999 ndetse n’igikombe cya COMESA cyo muri 2001.
Ni nyuma yo
gutsinda Estonia ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa.
Iri rushanwa
mpuzamahanga rya gicuti rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ryasojwe uyu munsi ku
wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026 aho Amavubi yageze ku mukino wa nyuma, nyuma
yo gutsinda Grenada 4-0, yaje kongera gutsindwa na Kenya 3-0 mu mukino
w’umwanya wa 3.
Umutoza
Stephen Constantine 11 yabanjemo ku mukino wa Estonia yasezereye Kenya, nta
mpinduka n’imwe yari yakoze.
Ikipe
y’igihugu y’u Rwanda yatangiye ishaka igitego ariko kurema amahirwe afatika
bibaza kugorana.
Amahirwe
akomeye u Rwanda rwabonye ni ku munota wa 31 bahise banabyaza umusaruro, ni ku
mupira wahinduwe na Joy-Lance Mickles maze Biramahire Abeddy ahita ashyira mu
izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuha ari 1-0.
Igice cya
kabiri u Rwanda rwagitangiranye imbaraga maze ku munota wa 51 babona igitego
cya kabiri cyatsinzwe na Leroy-Jacques Mickles ku mupira yari ahawe na Bizimana
Djihad.
Amavubi
yakoze impinduka za mbere ku munota wa 65, Phanuel Kavita, Jojea Kwizera na
Biramahire Abeddy bavuyemo hinjiramo Manzi Thierry, Byiringiro Lague na Hakim
Sahabo.
Ni nako
nyuma Mugisha Gilbert na Joy-Slayd Mickles baje kujyamo havamo Leroy-Jacques
Mickles na Joy-Lance Mickles.
Amavubi
yashatse igitego cya gatatu ariko kirabura ni nako Estonia yashatse
impazamarira biranga. Umukino warangiye ari 2-0, Amavubi yegukana igikombe
atyo.
Ni igikombe
begukanye mu maso ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame
warebye uyu mukino aho yari yaje gushyigikira ikipe y’igihugu, n’umukino batsinzemo
Grenada na wo yarawurebye.