Muri Kenya ku
wa Mbere hatangijwe igikorwa kinini cyo
kwandikisha abaturage ku rutonde rw’abatora, mu rwego rwo kwitegura amatora
rusange ateganyijwe mu mwaka utaha.
Iki gikorwa
cyatangijwe n’Urwego rushinzwe amatora n’imbibi z’igihugu, Independent
Electoral and Boundaries Commission (IEBC), kikazamara iminsi 30, kikaba gifite
intego yo kwandikisha nibura abantu miliyoni 2,5 mu cyiciro cya mbere.
Mu gihe
kirekire, iyi gahunda igamije kugera ku bantu miliyoni 6,3 bashya bazatora, aho
hafi 70% ari urubyiruko.
Nubwo
imibare y’abamaze kwiyandikisha ikiri hasi, ubukangurambaga bwatangijwe
n’urubyiruko bwiswe #NikoKadi (bisobanura “Mfite ikarita y’itora”) buri kugenda
bwamamara cyane, bugafasha gutuma abantu benshi bashishikazwa no kwiyandikisha.
Ubu
bukangurambaga buri gukoresha uburyo bugezweho kandi bushimishije, burimo
amashusho ya TikTok agenda akwirakwizwa cyane, indirimbo, ndetse n’ibikorwa
bitandukanye bigamije gukurura urubyiruko.
Hari n’ibigo
bimwe by’ubucuruzi byatangije kugabanyiriza ibiciro abamaze kwiyandikisha, mu
gihe hateganyijwe igitaramo kizaba muri Gicurasi kizitabirwa gusa n’abafite
ikarita y’itora.
Umwe mu
batangije ubu bukangurambaga, umunyapolitiki n’umunyamurava mu bikorwa
by’urubyiruko Ademba Allans, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa,
hakiri ikibazo cy’uko bamwe mu rubyiruko batitabira politiki.
Yagize ati:
“Kudashishikazwa na politiki biracyari imwe mu mbogamizi zikomeye.”
Mu matora
yabaye mu 2022, umubare w’abatoye wageze ku rwego rwo hasi kurusha izindi myaka
15 ishize. Nubwo urubyiruko ari rwo rwinshi mu baturage, rwari rugize 39,8%
gusa by’abari biyandikishije ku rutonde rw’abatora, ibyo bikaba byari
byagabanutse ugereranyije n’umwaka wa 2017, nk’uko byagaragajwe na Kofi Annan
Foundation.
Ku bwa Ademba
Allans, intego nyamukuru ni uguhindura burundu imiterere ya politiki, imaze
igihe kirekire iyobowe n’abayobozi bamwe bafatwa nk’abatumva neza ibibazo
by’urubyiruko.
Bamwe mu
rubyiruko barimo gukoresha uburyo bwihariye bwo gushishikariza bagenzi babo.
Urugero ni Velma Omondi w’imyaka 22, wavuze ko yahaye inshuti ze ebyiri
amahitamo akomeye: kwiyandikisha cyangwa guhagarika ubucuti.
Iyi ngamba
yatanze umusaruro, kuko abo basore biyandikishije ku rutonde rw’abatora.
Muri
rusange, uru rubyiruko rwa Gen Z muri Kenya ruri kugaragaza imbaraga nshya mu
guhindura politiki, rugaragaza ko ejo hazaza h’igihugu hashobora gushingira ku
majwi yabo mu matora.
Like This Post? Related Posts