• Amakuru / POLITIKI


Umuyobozi Mukuru wa Air Canada, Michael Rousseau, yatangaje ko yeguye kuri izi nshingano nyuma y’igitutu cy’abamunenze bamushinja kutubahiriza indangagaciro z’indimi ebyiri zikoreshwa muri Canada.

Ibi byakurikiye impanuka y’indege ya Air Canada yabereye ku Kibuga cy’Indege cya LaGuardia Airport, aho yagonganye n’ikamyo y’ubutabazi, igahitana abapilote babiri ari bo Mackenzie Gunther na Antoine Forest, abandi benshi bagakomereka.

Nyuma y’iyo mpanuka, Michael Rousseau yatanze ubutumwa bwihanganisha imiryango y’ababuze ababo, ariko abikora mu Cyongereza gusa, ibintu byateje impaka zikomeye cyane muri Canada.

Abenshi bamunenze bavuga ko atahaye agaciro abavuga Igifaransa, cyane ko umwe mu bapilote witabye Imana, Antoine Forest, akomoka mu Ntara ya Quebec, izwiho kuba ituwe n’abavuga Igifaransa.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, na we yifatanyije n’abanenze Rousseau, ashimangira ko abayobozi bakuru bagomba kubahiriza indimi zose zemewe mu gihugu.

Nubwo yagerageje kwisobanura avuga ko atabasha kuvuga Igifaransa neza n’ubwo yigeze kucyiga, igitutu cyakomeje kwiyongera, bituma afata icyemezo cyo kwegura.

Ku wa 30 Werurwe 2026, Air Canada yatangaje ko Rousseau azava ku mirimo ye mu mpera z’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka.

Mu butumwa bwe bwo gusezera, yagize ati: “Byari iby’agaciro gukorana n’abakozi bafite ubunararibonye muri Air Canada no guhagararira iki kigo gikomeye. Nzakomeza kugifasha mu gihe gisigaye.”

Michael Rousseau yari amaze imyaka igera kuri 20 ayobora Air Canada, aho yubatse izina nk’umwe mu bayobozi bagize uruhare mu iterambere ry’iki kigo.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza akamaro k’indimi mu miyoborere ya Canada, igihugu gifite indimi ebyiri zemewe ari zo Icyongereza n’Igifaransa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments