Umutoza
w’ikipe y’igihugu ya Spain, Luis de la Fuente, yavuze ko umukinnyi ukiri muto Lamine
Yamal agifite urugendo rurerure imbere ye nubwo ari umwe mu bakinnyi bafite
impano idasanzwe muri iki gihe.
De la Fuente
yashimye cyane uburyo Yamal amaze kwigaragaza mu ikipe y’igihugu ndetse no mu
mikino akina, ariko agaragaza ko ari ingenzi ko uyu mukinnyi akomeza gukura
buhoro buhoro.
Yagize ati: “Ni umukinnyi ufite impano idasanzwe, ariko aracyafite byinshi byo kwiga no guteza imbere. Tugomba kumuha umwanya n’inkunga kugira ngo azagere ku rwego rwo hejuru.”
Uyu mutoza
yongeyeho ko kuba Yamal akiri muto bisaba ko arindwa igitutu gikabije, kugira
ngo atazahura n’ibibazo bishobora kumubangamira mu rugendo rwe rw’umwuga.
Lamine Yamal,
ukinira FC Barcelona, amaze kugaragaza ubuhanga bukomeye ndetse akaba afatwa
nk’umwe mu bakinnyi bashobora kuzaba ab’ingenzi mu mupira w’amaguru ku isi mu
myaka iri imbere.
Nubwo bimeze
bityo, umutoza De la Fuente yashimangiye ko icy’ingenzi ari uko uyu mukinnyi
akomeza gukora cyane, akigira ku bandi, kandi akubaka ejo hazaza he mu buryo
buhamye.
Like This Post? Related Posts