• Imikino / FOOTBALL

Ishyirahamwe ry’abakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi , FAPA, ryagaragaje impungenge zikomeye ku byabaye mu ijoro ryashize mu mukino wa nyuma wa FIFA Series, aho kapiteni w’ikipe y’igihugu, Djihad, na Manzi Thierry babujijwe kwinjirana n’abana babo mu kibuga ubwo  binshimiraga  intsinzi y’ikipe y’igihugu .

Mu itangazo ryashyizwe hanze FAPA yavuze ko aba bakinnyi bahagaritswe n’umukozi ushinzwe umutekano  uzwi nka Kabera Frank Romeo usanzwe akorera  Kompanyi ishizwe umutekano ya Tiger Gate S  wababujije ko abana babo babasanga mu kibuga nyuma y’umukino.

FAPA yagaragaje ko ibyo bikorwa bidahuye n’icyubahiro n’agaciro abakinnyi bakwiye guhabwa, cyane cyane mu bihe by’ingenzi by’igihugu ndetse n’ubuzima bwabo bwite.

bagize iti:“Twemera ko umupira w’amaguru ugomba guhora ushyira abakinnyi ku isonga ntiharebwe gusa ibyo bakora mu kibuga, ahubwo hanahabwa agaciro ubuzima bwabo bwo hanze yacyo.”

Iri shyirahamwe ryagaragaje ko ibyo bihe ari iby’agaciro gakomeye ku bakinnyi, aho baba bifuza kubisangiza imiryango yabo n’ababo, cyane cyane mu bihe by’ibyishimo bidasanzwe.

FAPA yasabye ko hakorwa isesengura ryimbitse kuri ibi byabaye, ndetse hagashyirwaho ingamba zifatika kugira ngo bitazongera kubaho mu gihe kiri imbere.

Yasoje isaba ko mu mupira w’amaguru hajya hubahirizwa icyubahiro, impuhwe n’ubunyamwuga, ku bantu bose bawugiramo uruhare.

Siryo shyirahamwe gusa  ryagarutse  kuri icyo  gikorwa kuko  n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abanyamkauru batandukanye  hano mu Rwanda  banenze  icyo gikorwa  cyakozwe n’uwo  mugabo uzwiho ko iteka akunda kubikora  ku bibuga bitandukanye  kuko  ibintu byose abikora nkaho ntacyo yitayeho .

Umunyamakuru Ephrem Kayiranga we yibukije ko Kabera “hari igihe yangiye abasifuzi kwinjirira ku muryango Rayon igiye gukina na Police muri Heroes cup, kandi abo basifuzi barimo Aline ari bo bari bagiye gusifura uwo mukino

Abanyamakuru  bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda barimo Rolenzo Christian, David Bayingana na Jean Luc Imfurayiwacu bumvikanye basaba sosiyete ya Tiger Gates kwirukana uyu musekirite kuko akomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza no kutubaha abantu.

Si ubwa mbere aba bagabo bacunga umutekano bavuzweho imyitwarire idahwitse, dore ko mu mwaka ushize ubwo Rayon Sports yakinaga na Police FC, umwe muri bo yateye rugondihene umufana akitura hasi; ibyasize atawe muri yombi.

Hari ubwo kandi umwe muri bo yigeze kwitambika Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo akamubuza kwinjira mu myanya ya Stade Amahoro igenewe abanyacyubahiro.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments