Umazekabiri
Faustin w’imyaka 44 y’amavuko, wari utuye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa
Kigali, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyumayo kwica umugore we Umubyeyi
M Chantal w’imyaka 37 y’amavuko agahita atoroka.
Ibi
byabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 01 Mata 2026, mu Mudugudu wa
Sangan, mu Kagari Mbabe, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi
wa Kigali.
Abaturanyi
ba nyakwigendera bavuga ko uyu muryango wabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko
kuko umugabo yari umwinjira kwa Chantal nyuma yo gushaka abagore babiri bose
bananiranwa.
Ati:’Umugore
yari yarinjiye ari na we babanaga yari uwa gatatu nyuma yo gushaka uwa mbere
muri 2009 bakaza gutandukana nka nyma y’imyaka iri hagati y’itandatu n’irindwi
bamaze kubyarana abana batatu. Bamaze gutandukana ashaka undi wa kabiri na we
babyarana abana babiri. Nyuma nibwo na we batanduknye ahita aza kubana n’uyu
Umubyeyi Chantal nk’umwinjira. Ubu bari bafitanye umwana umwe.”
Yakomeje
avuga ko untandaro y’urupfu rwa nyakwigendera yatewe n’amakimbirane yagiranye
n’umugabo we ndetse aranatabaza ariko
abatabaye bahageze basanga nta muntu uvuga bakeka ko byarangiye ariko uwahageze
bwa kabiri we yanze kuhava atamenye niba barimo (mu nzu) cyangwa bagiye nyuma
rero nibwo basanze Chantal yapfuye babimenyeshan inzego.
Umuvugizi
wa polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya
makuru avuga ko umugabo wishe nyakwigendera akiri gushakishwa n’inzego
z’umutekano.
Yagize
ati:’Yamwishe amuteye icyuma nk’uko amakuru abigaragaza, akaba yamwiciye mu
cyumba bararagamo.
Yakomeje
avuga ko hafashwe ibimenyotso byose byifashishwa mu Butabera byafashwe ku mu
gihe iperereza rigikomeje.
Icyaha akurikiranyweho ni ubwicanyi buturutse ku bushake, gihanishwa ingingo ya 107 y' igitabo cy' amategeko ahana. Gihanishwa igifungo cya burundu.