• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza kutishimira imyitwarire ya mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nyuma yo kwanga gutanga ubufasha mu ntambara Amerika ifatanyijemo na Israel muri Iran.

Mu ijambo yavugiye mu musangiro wabaye ku wa 01 Mata 2026, Trump yanenze ibihugu byo mu muryango wa NATO, abishinja kudatanga inkunga mu bikorwa bya gisirikare Amerika irimo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yagize ati:“N’ubundi ntitwari tubakeneye, n’ubwo nabasabye ubufasha. Nageze n’aho nsaba u Bufaransa bwa Macron, umugabo ukomeje gukubitwa n’umugore we…”

Aya magambo Trump yayashingiye ku mashusho yakwirakwiye muri 2025 agaragaza umugore wa Macron, Brigitte Macron, asa n’ukubita urushyi Perezida w’u Bufaransa ikintu cyateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga icyo gihe.

Trump yakomeje avuga ko yigeze gusaba Macron ubufasha bwihutirwa, amusaba kohereza ubwato bwa gisirikare, ariko akamusubiza ko bidashoboka kugeza igihe intambara yaba irangiye. Trump yavuze ko icyo gihe yamusubije ko ubwo bufasha bwaba butagifite agaciro.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, aherutse gutangaza ko Washington ishobora kongera gusuzuma umubano wayo n’ibihugu bya NATO nyuma y’iyi ntambara, bitewe n’uko byinshi muri byo bitigeze bitanga inkunga.

Iyi mvugo ya Trump ishobora kongera kuzamura ubushyamirane mu mubano hagati ya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo b’i Burayi, mu gihe ikibazo cy’umutekano muri Iran gikomeje gukaza umurego

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments