CP Badege Theos wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, no gukora muri Interpol yagizwe Komiseri Mukuru Wungirije muri RCS.
CP Badege ni umwe mu
bayobozi bashya bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026,
yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
CP Theos Badege yabaye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu bihe
bitandukanye kuko mu 2013 yavuye ku buvugizi bwa Polisi agirwa Umuyobozi Mukuru
w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).
Mu 2016 yongeye kugirwa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. Yari
amaze igihe akora muri Interpol.
Ibyemezo by’Inama
y’Abaminisitiri
Ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, Inama y’Abaminisitiri
yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
y’u Rwanda, Kagame Paul.
. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro yo
Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyumweru cy’icyunamo
giteganyijwe kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 13 Mata 2026, mu Rwanda ndetse
no mu mahanga. Inzego z’ubuyobozi, amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo
bashishikarijwe kwitabira ibikorwa byo kwibuka.
Mu gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe
Abatutsi, Inama y’Abaminisitiri irakangurira Abanyarwanda bose kwamagana
ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo igaragariramo bwose. Mu rwego rwo
guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara haba mu Karere u
Rwanda ruherereyemo no hirya no hino ku Isi, Abanyarwanda twese tugomba
gutahiriza umugozi umwe mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwiyunge, ndetse
n’amahoro n’umudendezo by’Abanyarwanda.
. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingaruka ku
bukungu kubera ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ku biciro
mpuzamahanga by’ingufu n’ibindi bicuruzwa by’ibanze. Inama y’Abaminisitiri
yashimangiye ingamba zigamije gukomeza kubungabunga ubukungu bw’lgihugu,
kugabanya izamuka rikabije ry’ibiciro, abaturage bagahabwa amakuru ku gihe
kandi bakanabigiramo uruhare.
. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibipimo
by’imiterere y’uburezi biherutse gutangazwa n’amavugururwa y’ingenzi akomeje
gukorwa kugira ngo urwego rw’uburezi rurusheho gutera imbere.
. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu
Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe
gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwaremezo, yerekeye inguzanyo igenewe
gutera inkunga urwego rw’ingufu.
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu
Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga
gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo igenewe politiki igamije guteza imbere
imirimo idaheza kandi irambye mu Rwanda.
. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, ingamba na porogaramu
zikurikira:
Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Moja
Rwanda Limited yerekeye imikorere ya tombola ku rwego rw’lgihugu.
Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na G2P
Energy Limited yerekeye kubyaza gazi metane ingufu z’amashanyarazi.
Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na
Teleperformance Rwanda Limited yerekeye ishoramari mu by’itumanaho.
. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu mu Rwanda
bakurikira:
Bwana El Houssein Ould Nagi, Ambasaderi wa
Repubulika ya Kiyisilamu ya Moritaniya mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Ababa.
Bwana Irene Ndikumwenayo, Uhagarariye inyungu za
Grenada mu Rwanda.
Bwana Hugh Delaney, Uhagarariye inyungu za Ireland
mu Rwanda.
. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:
Ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye (RCI)
Bwana Niwenshuti Richard, Umuyobozi Mukuru
Madamu Tubane Chance, Umuyobozi Mukuru ushinzwe
ibikorwa
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)
Bwana Nsengiyumva Joseph Cedrick, Chief Corporate
Affairs Officer
Bwana Kayibanda Richard, Chief Licensing Officer
Urwego rw’Umuvunyi
Madamu Mbabazi Judith, Umuvunyi Wungirije ushinzwe
gukumira no kurwanya Akarengane
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS)
CP Badege Theos, Komiseri Mukuru Wungirije
Komisiyo y’lgihugu y’Amatora (NEC)
Bwana Nkiko Albert, Komiseri
Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA)
Bwana Habimana Donath, Umushinjacyaha wo ku rwego
rw’lgihugu
. Mu bindi
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu
Rwanda (RDB) yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 14 kugeza
ku ya 15 Gicurasi 2026, i Kigali hazateranira inama ihuza abayobozi b’ibigo
bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike, izwi nka Africa CEO Forum.
Minisitiri w’lbikorwaremezo yamenyesheje Inama
y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026, i
Kigali hazateranira Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’Ingufu za
Nikeleyeri muri Afurika.