Perezida wa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ari
mu ruzinduko i Doha, yatangaje ko igihugu
ayoboye gihagaze ku ruhande rwa Qatar mu
bihe by’umutekano muke uri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati nyuma y’uko
Amerika na Israel bateye Iran.
Mu biganiro yagiranye n’Umuyobozi wa
Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, Perezida
Tshisekedi yavuze ko RDC ishyigikiye Qatar mu guhangana n’ibyo yise gukomeza
guterwa n’Iran, haba kuri Qatar ndetse no
ku bindi bihugu byo muri ako karere. Yashimangiye ko ashyigikiye ingamba Qatar
iri gufata zo kurinda ubusugire bwayo, umutekano w’igihugu n’abaturage bayo.
Emir wa Qatar yashimiye cyane iyi
myitwarire ya RDC, agaragaza ko bishimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu
byombi ndetse n’ubufatanye bugenda bwiyongera.
Impande zombi zongeye gushimangira
ubushake bwo guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere, ndetse zinaganira ku
mubano w’ibihugu byombi n’uburyo wakongerwamo imbaraga, cyane cyane mu
by’ubukungu n’ishoramari.
Iyi nama yanitabiriwe n’abayobozi
batandukanye ba Qatar, barimo umuyobozi wa Diwan y’Emir, Abdullah bin Mohammed
Al Khulaifi, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Mohammed bin
Abdulaziz Al Khulaifi.
Ku ruhande rwa Congo, mu bitabiriye harimo intumwa yihariye
ya Perezida, Mambo Sita, umujyanama we wihariye Jean Claude Kabongo, ndetse
n’abandi bayobozi bakuru batandukanye.